00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muri "Mani Martin LIVE 2013" azerekana urugendo rwe rwa muzika

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 15 August 2013 saa 05:14
Yasuwe :

Tariki ya 1 Nzeri 2013, guhera saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba (6:30 PM) muri Serena Hotel, umuhanzi Mani Martin azataramira abakunzi b’umuziki nyafurika mu gitaramo yise "Mani Martin LIVE 2013".
Muri iki gitaramo azaba ari kumwe na Band ye yise "Kesho Band", bamaze igihe bazengurukana mu maserukiramuco hirya no hino muri Afurika.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Kanama 2013, kuri City Beach Kigali hateganye na BCR, Mani Martin yavuze ko muri iki (…)

Tariki ya 1 Nzeri 2013, guhera saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba (6:30 PM) muri Serena Hotel, umuhanzi Mani Martin azataramira abakunzi b’umuziki nyafurika mu gitaramo yise "Mani Martin LIVE 2013".

Muri iki gitaramo azaba ari kumwe na Band ye yise "Kesho Band", bamaze igihe bazengurukana mu maserukiramuco hirya no hino muri Afurika.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Kanama 2013, kuri City Beach Kigali hateganye na BCR, Mani Martin yavuze ko muri iki gitaramo azaririmba indirimbo yatangiriyeho mu buhanzi bwe, izo yamenyekaniyeho zose n’izo aheruka gusohora. Yagize ati “Nzerekana urugendo rwanjye mu muziki”.

Mani Martin azaririmba indirimbo ze zakunzwe cyane azivangamo n'izindi ndirimbo nyafurika

Mani Martin yavuze ko atazakererwa nk’uko hari bamwe mu bahanzi bajya babikora. Yagize ati “iby’isaha y’Abanyafurika ni ikintu mu Rwanda tugomba no gukuraho. Muri iki gitaramo no mu byo Mani Martin azajya ategura isaha ni isaha.”

Uretse kwerekana urugendo rw’ubuhanzi bwe, Mani Martin yagize ati “Iki gitaramo kandi gifite n’igice kinini cyo gushima Imana kuko mu mezi ashize nagize impanuka ariko n’ubwo ntakomeretse narababaye cyane ku buryo numvaga nashoboraga no gutakaza ubuzima”

Muri iki gitaramo cya Mani Martin hazaririmbamo umuraperi Babou wo muri BMCG, uyu nawe akazaririmbana n’abandi bana bato ku buryo bwa LIVE. Yongeyeho kandi ko hazaba harimo abahanzi Nirere Shanel na Ras Kayaga. Nabo bashobora kuzaririmbamo by’akanya gato.

"Don’t Cry", indirimbo nshya ya Mani Martin:

Mani Martin yavuze ko muri iki gitaramo azibanda ku kuririmba indirimbo no kubyina imbyino nyafurika.

Mu kiganiro aheruka kugirana na IGIHE, yagize ati “Ndifuza gukorera abantu igitaramo cyiza kandi by’umwihariko iki gitaramo ntikigamije kumurika Album nk’uko icy’ubushize byari bimeze”.

Kwinjira muri iki gitaramo kwinjira bizaba ari amafaranga ibihumbi icumi (10,000Rwf), ugahabwa DVD y’amashusho y’indirimbo ze nshya na Album yashyize hanze umwaka ushize.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages