00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mani Martin asanga igihe kigeze ngo Abanyarwanda bayoboke idini nyakuri

Yanditswe na

Vénuste Kamanzi

Kuya 22 April 2012 saa 07:43
Yasuwe :

Umuhanzi Mani Martin asanga Abanyarwanda barayobye idini kuko usanga ayo barimo ubu aba ari gutandukanya abantu aho kubabera ikibahuza, bityo bakaba bakwiye kuyoboka idini nyakuri y’urukundo.
Mu kiganiro na IGIHE, Mani Martin umenyerewe cyane mu ndirimbo zikangurira Abanyarwanda kwimakaza umuco w’amahoro, yavuze ko igihe kigehe ngo Abanyarwanda bayoboke idini y’urukundo kuko ariyo yonyine udashobora gusangamo amakimbirane, inzangano, n’ibindi kuko ahari urukundo ibyo byose bitaharangwa. (…)

Umuhanzi Mani Martin asanga Abanyarwanda barayobye idini kuko usanga ayo barimo ubu aba ari gutandukanya abantu aho kubabera ikibahuza, bityo bakaba bakwiye kuyoboka idini nyakuri y’urukundo.

Mu kiganiro na IGIHE, Mani Martin umenyerewe cyane mu ndirimbo zikangurira Abanyarwanda kwimakaza umuco w’amahoro, yavuze ko igihe kigehe ngo Abanyarwanda bayoboke idini y’urukundo kuko ariyo yonyine udashobora gusangamo amakimbirane, inzangano, n’ibindi kuko ahari urukundo ibyo byose bitaharangwa.

Avuga ko bitumvikana kuba Abanyarwanda bari mu madini atandukanye ariko ugasanga bayabonamo nk’ikibatandukanya aho kuba ikibahuza kuko nta muntu ukwiye kurangwa n’idini abarizwamo aho kwiyumvamo u bunyarwanda.

Agira ati:”Usanga bamwe bashinja abandi ko badakizwa, abandi ngo ntibazajya mu ijuru kuko badasenga uko bikwiye n’ibindi.”

Mani Martin abona iyo Abanyarwanda baba barayobotse idini y’urukundo kuva kera, amarorerwa yabaye mu Rwanda ya Jenoside yakorewe Abatutsi ntaba yarabayeho kuko usanga abayoboke b’amadini atandukanye dusengeramo bamwe na bamwe bishe abo basengana, n’abantu bahungira aho basengera bikarenga bakicirwamo.

Yongeyeho ati: "Ariko ugasanga no muri iki gihe tucyumva kenshi mu mvugo abantu bakomeza kwiyambika isura z’amadini basengeramo aho kwambara iy’u bunyarwanda."

Ubu bukangurambaga bwo gushishikariza abantu kwitabira idini y’urukundo Man Martin yabushyize no mu ndirimbo yise ’Idini y’ukuri’.

Ati:”Naririmbye iyi ndirimbo nk’urubyiruko, ariko by’umwihariko umunyarwanda uzi amateka nk’ayo twanyuzemo, nahisemo gucisha ubutumwa bwange mu ndirimbo.”

Intego ye kandi ngo yizeye ko izagerwaho kuko n’ubusanzwe ubutumwa atanga mu ndirimbo abantu babwumva ari benshi kandi bagakurikiza inama babukuramo.

Ati:”Ibi ndabivuga nk’ubuzima bwa buri munsi nirirwamo, ibyo mbona n’ibyo numva.”

Mani Martin yavuzweho kenshi mu bitangazamakuru no mu matorero atandukanye ubwo yari akimara gufata umwanzuro wo gushyira ingufu nyinshi mu buhanzi buvuga ku bibazo n’ibiri mu muryango nyarwanda muri rusange aho gukomeza kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana gusa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages