Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 18 Gashyantare umuhanzi Mani martin yagarutse mu i Kigali avuye muri Zanzibar ho mu gihugu cya Tanzaniya aho yari yaserukiye u Rwanda mu iserukiramuco mpuzamahanga ryitwa “Sauti za Busara”.
Ni ku nshuro ya mbere u Rwanda rwitabiriye iri iserukiramuco mpuzamahanga “Sauti za Busara” rimaze imyaka icumi riba.
Aganira na IGIHE, Mani Martin yagize ati “Abandi banyafurika bageze kure cyane mu gukoresha iby’iwabo bituma bakundwa bakanamenyekana ku isi hose.”
Mani Martin yavuze ariko ko byamusigiye isomo ry’uko yarushaho guhanga agaragaza umuco nyarwanda.
Asaba abahanzi bagenzi be kurushaho gukurikirana amaserukiramuco bagasaba kujya bayitabira bakangura inganzo yabo.
Ashimira cyane abamufashije kujya muri iri serukiramuco barimo Institut Francaise, Mushyoma Joseph wa East African Promoters, Judo wa Positive Production.
Indirimbo nshya ya Mani Martin yitwa "Ntumbaze":
Amwe mu mafoto:
Ikiganiro kirambuye Mani Martin yagiranye na IGIHE akigera i Kigali:



















TANGA IGITEKEREZO