00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mani Martin yahinduye itariki y’igitaramo cye kubera urugendo

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 18 September 2012 saa 07:54
Yasuwe :

Umuhanzi Mani martin yahinduye itariki yari kuzamurikiraho Album ze ebyiri "My Destiny" na "Intero y’Amahoro" kubera urugendo azagirira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuwa 21 na 22 mu gitaramo cya Rwanda Day.
Iki gitaramo cyari kuzaba kuwa 23 Nzeri 2012 Mani Martin yacyimuriye ku Cyumweru kizakurikiraho, ni ukuvuga kuwa 30 Nzeri 2012.
Aganira na IGIHE, kuri uyu wa 18 Nzeri 2012, Mani Martin yagize ati ”Impamvu nyamukuru ni urugendo rutunguranye kandi rwa ngombwa cyane, ni urugendo (…)

Umuhanzi Mani martin yahinduye itariki yari kuzamurikiraho Album ze ebyiri "My Destiny" na "Intero y’Amahoro" kubera urugendo azagirira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuwa 21 na 22 mu gitaramo cya Rwanda Day.

Iki gitaramo cyari kuzaba kuwa 23 Nzeri 2012 Mani Martin yacyimuriye ku Cyumweru kizakurikiraho, ni ukuvuga kuwa 30 Nzeri 2012.

Aganira na IGIHE, kuri uyu wa 18 Nzeri 2012, Mani Martin yagize ati ”Impamvu nyamukuru ni urugendo rutunguranye kandi rwa ngombwa cyane, ni urugendo ngomba gukorera igihugu ku buryo rudashobora kuba rwasiba.”

Mani Martin avuga ko nta kintu na kimwe kizahinduka ku gitaramo cye, uretse iyo tariki gusa.

Bayingana David, umunyamakuru kuri Radio 10, akaba n’umwe mu bari gukurikiranira hafi iby’igitaramo cya Mani Martin, yabwiye IGIHE ko byabaye ngombwa ko Mani Martin ahindura amatariki y’iki gitaramo cye kuko ari umwe mu bahanzi batoranyijwe mu bandi, ngo baserukire u Rwanda muri icyo gitaramo.

IGIHE twamenye ko Mani Martin yajyanye na Masamba Intore nk’abahanzi 2 bazatarama muri Rwanda Day.

Mani Martin yahagurutse mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Nzeri 2012. Azagaruka mu Rwanda kuwa 24 Nzeri 2012.

KANDA HANO USHOBORE KUMVA
  My Destiny By Mani Martin

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages