00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bidasubirwaho Meddy agiye gukorera igitaramo mu Busuwisi

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 27 May 2015 saa 02:41
Yasuwe :

Meddy agiye gukorera igitaramo mu Mujyi wa Geneva mu Busuwisi kimwe mu bikomeye azakorera mu bihugu bitandukanye mu rwego rwo kumurikira abafana be mu bice bitandukanye by’Isi album ye ya kabiri ‘Ni Njyewe Meddy’.

Mu gihe ingengabihe y’ibindi bitaramo azakorera mu Bufaransa, u Bushinwa, u Buhinde n’ahandi itaramenyekana, itariki uyu muhanzi azaririmbiraho mu Busuwisi yamenyekanye ndetse yanatangiye gushaka ibyangombwa bizamufasha kwinjira muri iki gihugu.

Yagize ati “Ni muri gahunda y’ibitaramo byanjye byo kumenyekanisha album yanjye ya kabiri nitegura gushyira hanze, itariki y’igitaramo cyo mu Busuwisi yamenyekanye kandi nanjye nkomeje imyiteguro. Nzaririmbirayo ku itariki ya 11 Nyakanga 2015, abafana banjye banyitegure”

Igitaramo cya mbere Meddy azakorera hanze y’Umugabane wa Amerika, ari naho aba kuva mu mwaka wa 2010, kizabera mu Bubiligi ku itariki ya 4 Nyakanga 2015. Kuva mu mwaka wa 2010 kugeza ubu, nta gitaramo Meddy yigeze akorera hanze ya Amerika uretse ibitaramo bito yatumirwagamo muri Leta zitandukanye.

Igitaramo kizabimburira ibindi yise ‘Ni njyewe Meddy’ kizabera mu Mujyi wa Bruxelles ahitwa Birmingham Palace mu Bubiligi ku bufatanye na Team Production iri kumufasha kubitegura.

Uyu muhanzi agiye gukora ibi bitaramo mu rwego rwo kurushaho kwegerana n’abafana be bari hirya no hino ku Isi bamaze igihe bifuza gutaramana na we. Biteganyijwe ko ibi bitaramo azabisoreza mu Rwanda bitarenze impera za 2015.

Ati “Nabikoze kubera ko hashize igihe kinini abafana banjye bari mu bice bitandukanye cyane cyane hanze ya Amerika babinsabye. Abafana banjye mu bice bitandukanye ku Isi bagiye bantumira ngo njye kubataramira rimwe bikangora.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages