Meddy yongeye kugerwa amajanja n’urupfu mu mpanuka ikomeye y’imodoka yakoze ubwo yavaga mu Mujyi wa Dallas yerekeza i Fort Worth.
Ni ku nshuro ya kabiri Meddy akoze impanuka y’injyanamuntu dore ko muri Gicurasi 2013 nabwo yarusimbutse ubwo imodoka yarimo na mugenzi we Cedru i Chicago yagonganye n’izindi modoka ebyiri zikangirika bikomeye bakavamo ari bazima.
Kuri iyi nshuro Meddy ahamya ko yagakwiye kuba yavuye ku Isi cyangwa akajyanwa mu bitaro dore ko bagenzi be bose bakomeretse bikomeye.
Iyi mpanuka yabaye mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki ya 11 Ukwakira ahagana saa mbili n’igice z’ijoro nk’uko Meddy yabibwiye IGIHE.
Ati “Impanuka nakoze mu ijoro ryakeye yari injyanamuntu, kubisobanura mu magambo ntabwo bihagije kugira ngo umuntu abyumve. Gusa guhora dusenga nibyo bizaturinda nta kindi. Abo twari kumwe bose bajyanwe mu bitaro nsigara ndi muzima nta kibazo gikomeye nagize”
Mu modoka eshatu zagonganye benshi bakomeretse bajyanwa mu bitaro gusa Meddy we nta kibazo yagize ku bw’imbaraga n’ubuntu bw’Imana nk’uko abishimangira.
Meddy ati “Urabona imihanda ya hano ni minini kandi imodoka ziba zihuta cyane. Sinakubeshya ngo byagenze gute , nagiye kumva numva imodoka yaturengeje umuhanda. Twavaga Dallas twerekeza ahitwa Fort Worth, nari kumwe n’umugore mu modoka yakomeretse bikomeye avunika intugu ubu ari mu bitaro. Imodoka twagonganye yarimo abana bato na bo bakomeretse cyane bahita bajyanwa kwa muganga.”
Meddy yakoze iyi mpanuka nyuma gato y’uko mugenzi we Umunyamideli Ndayishimiye Claude utuye i Atlanta yamuhamagaye kuri telefone amubwira ko ashaka kumusengera undi abifata nk’ibisanzwe.
Ati “Mbere y’umunsi umwe ngo nkore iyi mpanuka, mugenzi wanjye witwa Claude Ndayishimiye yari yampamagaye ambwira ko ashaka kunsengera. Urumva ko ijwi rya Claude Imana yaryumvise indenza iyi mpanuka. Kuba ngihumeka ni iby’igitangaza, mwari kumva inkuru mbi iturutse hano.”



















TANGA IGITEKEREZO