Mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki ya 4 Nyakanga 2015 kuri Birmingham Palace, ahabereye igitaramo cya Meddy hari uruvunganzoka rrw’abakunzi ba muzika biganjemo Abanyarwanda bari baturutse mu bice bitandukanye by’iki gihugu, abo mu bihugu bihana imbibi n’u Bubiligi n’izindi ngeri z’abafana bari bakubise buzuye muri iyi nzu y’imyidagaduro.
Indirimbo za Meddy nka ‘Ni njyewe’, ‘Igipimo’, ‘Akaramata’, ‘Nasara’, ‘Burinde bucya’ n’izindi yaririmbye zarishimiwe mu buryo bukomeye. Abantu basaga gato 2000 bari bitabiriye iki gitaramo hafi ya bose batahanye umutima ukeye kubera kunyurwa n’ibyo uyu muhanzi yabakoreye.
Meddy na we yagaragaje ko yaje gukora iki gitaramo yaragiteguye bihagije kuko nyinshi mu ndirimbo ze yaziririmbye mu buryo bwa Live anicurangira.
Ibyishimo byarenze igipimo ku bafana, ubwo Kitoko Bibarwa usanzwe uba mu Bwongereza yatunguranaga agasanga Meddy ku rubyiniro bagafatanya kuririmba indirimbo yabo nshya bise ‘Sibyo’. Nubwo iyi ndirimbo ari nshya dore ko nta mezi abiri iramara hanze, abafana barayishimiye by’indengakamere ndetse bereka aba bahanzi ko yamaze kubacengera mu mitsi n’imisokoro.
Meddy yageze mu Mujyi wa Bruxelles kuwa Mbere tariki ya 29 Kamena 2015. Ni ku nshuro ye ya mbere kuva yatangira umuziki yaririmbiye mu Bubiligi akaba yarahakoreye igitaramo kibimburira ibindi azakorera mu bice bitandukanye bituyemo Abanyarwanda mu Busuwisi, u Bushinwa n’ahandi.
Iki gitaramo kandi, ni cyo cya mbere Meddy yakoreye hanze y’Umugabane wa Amerika, ari naho aba kuva mu mwaka wa 2010.
Meddy ukunzwe muri iyi minsi mu ndirimbo ‘Burinde bucya’, ‘Nka Paradizo’ n’izindi yavuze ko yishimiye uburyo umuziki we wacengeye muri ibi bihugu by’u Burayi dore ko yagezeyo agasanga indirimbo ze zose bazizi ndetse mu gitaramo yakoze abafana baziririmbaga uko zakabaye nk’ikimenyetso cy’uko bazifashe mu mutwe.
Ibi bitaramo ari kubitegura mu rwego rwo kwitegura gushyira hanze album ye ya kabiri yise ‘Ni njyewe Meddy’ ndetse na byo yabihaye iyo nyito.


















TANGA IGITEKEREZO