00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igitaramo cya Meddy mu Bubiligi cyitabiriwe n’abantu uruvunganzoka (Amafoto)

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 6 July 2015 saa 05:36
Yasuwe :

Ku nshuro ye ya mbere kuva yatangira umuziki, Meddy yakoze igitaramo cya mbere mu Bubiligi ahitwa Birmingham Palace cyitabirwa mu buryo bukomeye ndetse uyu muhanzi ubwe ahamya ko ari kimwe mu bitaramo bye by’amateka yanditse ku mutima.

Mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki ya 4 Nyakanga 2015 kuri Birmingham Palace, ahabereye igitaramo cya Meddy hari uruvunganzoka rrw’abakunzi ba muzika biganjemo Abanyarwanda bari baturutse mu bice bitandukanye by’iki gihugu, abo mu bihugu bihana imbibi n’u Bubiligi n’izindi ngeri z’abafana bari bakubise buzuye muri iyi nzu y’imyidagaduro.

Indirimbo za Meddy nka ‘Ni njyewe’, ‘Igipimo’, ‘Akaramata’, ‘Nasara’, ‘Burinde bucya’ n’izindi yaririmbye zarishimiwe mu buryo bukomeye. Abantu basaga gato 2000 bari bitabiriye iki gitaramo hafi ya bose batahanye umutima ukeye kubera kunyurwa n’ibyo uyu muhanzi yabakoreye.

Meddy na we yagaragaje ko yaje gukora iki gitaramo yaragiteguye bihagije kuko nyinshi mu ndirimbo ze yaziririmbye mu buryo bwa Live anicurangira.

Kitoko Bibarwa yatunguye benshi na we aza kwifatanya na Meddy aturutse mu Bwongereza

Ibyishimo byarenze igipimo ku bafana, ubwo Kitoko Bibarwa usanzwe uba mu Bwongereza yatunguranaga agasanga Meddy ku rubyiniro bagafatanya kuririmba indirimbo yabo nshya bise ‘Sibyo’. Nubwo iyi ndirimbo ari nshya dore ko nta mezi abiri iramara hanze, abafana barayishimiye by’indengakamere ndetse bereka aba bahanzi ko yamaze kubacengera mu mitsi n’imisokoro.

Kitoko na Meddy mu ndirimbo SIBYO

Meddy yageze mu Mujyi wa Bruxelles kuwa Mbere tariki ya 29 Kamena 2015. Ni ku nshuro ye ya mbere kuva yatangira umuziki yaririmbiye mu Bubiligi akaba yarahakoreye igitaramo kibimburira ibindi azakorera mu bice bitandukanye bituyemo Abanyarwanda mu Busuwisi, u Bushinwa n’ahandi.

Ni cyo gitaramo cya mbere akoreye mu Bubiligi

Iki gitaramo kandi, ni cyo cya mbere Meddy yakoreye hanze y’Umugabane wa Amerika, ari naho aba kuva mu mwaka wa 2010.

Meddy ukunzwe muri iyi minsi mu ndirimbo ‘Burinde bucya’, ‘Nka Paradizo’ n’izindi yavuze ko yishimiye uburyo umuziki we wacengeye muri ibi bihugu by’u Burayi dore ko yagezeyo agasanga indirimbo ze zose bazizi ndetse mu gitaramo yakoze abafana baziririmbaga uko zakabaye nk’ikimenyetso cy’uko bazifashe mu mutwe.

Ibi bitaramo ari kubitegura mu rwego rwo kwitegura gushyira hanze album ye ya kabiri yise ‘Ni njyewe Meddy’ ndetse na byo yabihaye iyo nyito.

Band yafashaga Meddy kuririmba Live
Yacishagamo akicara akaganiriza abafana
Iki gitaramo cyari cyiganjemo igitsinagore
Bamweretse urukundo bakoresheje ibimenyetso
Yacishagamo akaganiriza abafana
Meddy na we ati 'Mbafite ku mutima'
Iyi salle yari yakubise yuzuye
Meddy imbere y'abafana be mu Bubiligi, byari ibyishimo gusa...
Byari ibyishimo gusa ku bafana bari baje kureba Meddy

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages