00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Meddy agiye gutangira urugendo rw’ibitaramo bizasoreza mu Rwanda

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 21 March 2015 saa 07:43
Yasuwe :

Meddy uherutse gushyira hanze amashusho y’indirimbo ‘Burinde bucya’ ikunzwe mu buryo bukomeye agiye gutangira urugendo rw’ibitaramo azakorera mu bihugu bitandukanye nyuma akazasoreza mu Rwanda, ku ikubitiro azabanziriza mu Bubiligi muri Nyakanga 2015.

Mu kiganiro na IGIHE, Meddy yavuze ko ibi bitaramo ari kubitegura mu rwego rwo kwitegura gushyira hanze album ye ya kabiri yise ‘Ni njyewe Meddy’ ndetse na byo yabihaye iyo nyito.

Igitaramo kizabimburira ibindi yise ‘Ni njyewe Meddy’ kizabera mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi ku bufatanye na Team Production iyobowe na Karekezi Justin.

Ati “Ni ibitaramo nise ‘Ni Njyewe Meddy’, bizatangirira mu Bubiligi i Bruxelles. Mu Bubiligi ndi kubifashwamo na Team Production. Nabikoze kubera ko hashize igihe kinini abafana banjye bari mu bice bitandukanye babinsabye. Abafana banjye mu bice bitandukanye ku Isi bagiye bantumira ngo njye kubataramira rimwe bikangora.”

Ingengabihe y’uko ibi bitaramo bizagenda izamenyekana neza bitarenze muri Gicurasi gusa icyo mu Bubiligi cyo kizaba ku itariki ya 4 Nyakanga 2015.

Yagize ati “Mu kwezi kwa Gatanu nibwo amatariki azaba yamenyekanye neza gusa igitaramo cyo mu Bubiligi cyo kizaba ku itariki ya 4 Nyakanga 2015. Kizabera ahitwa Birmingham Palace.”

Meddy ukorera umuziki we muri Amerika, yahamirije IGIHE ko bitarenze impera za 2015 azaza gukorera igitaramo mu Rwanda mu buryo budasubirwaho.

Mbere yo kuza mu Rwanda, azabanza kuririmbira i Burundi. Ati “Kubera uburyo abafana babinsabye cyane, ndumva nzicara ari uko hose nahageze. Nyuma yo mu Bubiligi nzajya mu Bufaransa, mu Busuwisi, u Bushinwa, u Buhinde. Hanyuma ibitaramo bizasoreza muri Afurika, icyo mu Burundi hanyuma nsoreze mu Rwanda.”

Asoza agira ati “Abafana banjye bashonje bahishiwe, nta kabuza byose bizaba. Ibitaramo byose uko nabiteguye bigomba kuzarangira bitarenze uyu mwaka gusa amatariki yo ntaramenyekana neza.”

REBA BURINDE BUCYA YA MEDDY HANO:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages