00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Meddy ahanganye na Diamond muri Toptentube Music Awards

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 24 July 2014 saa 06:45
Yasuwe :

Meddy yashyizwe ku rutonde rw’abahanzi bahatanira ibihembo bya Toptentube Music Awards bitegurwa na Radio Bonesha FM, biturutse ku ndirimbo ye “Nasara” iri mu cyiciro cy’indirimbo nyafurika z’i Burasirazuba zakunzwe cyane mu Burundi.
Muri iki cyiciro, Meddy ahanganye n’abahanzi Jaguar wo muri Kenya mu ndirimbo ye Kipepeo ba Diamond wo muri Tanzaniya mu ndirimbo ye Number One.
Aganira na IGIHE, Davy-Carmel Ingabire, utegura aya marushanwa yavuze ko utsindiye iki gihembo muri aba bahanzi (…)

Meddy yashyizwe ku rutonde rw’abahanzi bahatanira ibihembo bya Toptentube Music Awards bitegurwa na Radio Bonesha FM, biturutse ku ndirimbo ye “Nasara” iri mu cyiciro cy’indirimbo nyafurika z’i Burasirazuba zakunzwe cyane mu Burundi.

Muri iki cyiciro, Meddy ahanganye n’abahanzi Jaguar wo muri Kenya mu ndirimbo ye Kipepeo ba Diamond wo muri Tanzaniya mu ndirimbo ye Number One.

Aganira na IGIHE, Davy-Carmel Ingabire, utegura aya marushanwa yavuze ko utsindiye iki gihembo muri aba bahanzi agishyikirizwa.

Yagize ati “Ni ishimwe tugenera umuhanzi uba ufite indirimbo yacuranzwe cyane kandi yakunzwe hafi mu Burundi bwose n’abantu benshi, nk’uko tubyerekwa n’abanyamakuru n’inzobere mu byo gukundwa kw’umuziki hano iwacu.”

Ntiyatangaje agaciro nyir’izina k’icyo gihembo ariko tuganira na King James, wigeze kwegukana igihembo nk’iki yavuze ko hari ibitaramo byinshi yabonye muri iki gihugu nyuma yo gutsindira iki gihembo.

Biteganijwe ko ibi bihembo bizatangwa kuwa 14 Kanama 2014, ari nabwo hazatangazwa abegukanye ibihembo muri buri cyiciro.

Dore urutonde rw’abanhanzi bari muri aya marushanwa:

• Prix « AKIWACU » Choix du public - Mot de passe by Yoya, - Warakoze by Redemption Voice ft Prince Yell, - Wawundi by Emery Sun, - Yahaya by Fizzo, - Nyanzobe by Sat-B
• Meilleur artiste de l’année - Fizzo, - Sat-B, - Samantha
• Meilleure chanson de l’année - Yahaya by Fizzo, - Mot de passe by Yoya, - Harabandi by Overdo
• Révélation de l’année - Spok’s, - Stikk, - B Face
• Meilleur producteur - Kolly, - Amir Pro, - Lizer Pro,
• Meilleure vidéo - Ntuziyuja by Sal-G, - Umwami w’ibirere by Preeze36, - Jigijigi we by Happy Famba
• Meilleure chanson tradi-moderne - Gloria by Chorale St Dominique, - Ben’amararo by Intatana, - Icamwa Peace n Love
• Meilleure collaboration - Who u are by Samantha ft Fizzo, - My Ennemy by Preeze36 ft Stikk, - Biranduhura by Kolly ft Pim
• Meilleur artiste Gospel - Redemption Voice, - Fortran, - Adora
• Meilleure chanson Gospel - Nimumfashe Dushime by Fortran ft Sophie, - Warakoze by Redemption Voice ft Prince, - Une Chanson, une Raison by Leila ft Cedric
• Best East African Song - Kipepeo by Jaguar (Kenya), - Nasara by Meddy (Rwanda), - Number one by Diamond (Tanzanie)


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages