00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Meddy wujuje imyaka 26 afite ishimwe rikomeye kuri nyina wamutoje gucuranga gitari

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 7 August 2015 saa 09:05
Yasuwe :

Ngabo Medard Jobert wihaye akabyiniriro ka Meddy nk’umunyamuziki, yavukiye i Bujumbura mu Burundi, taliki ya 7 Kanama 1989. Ni umuhanzi nyarwanda umaze kubaka izina mu buryo bukomeye ukora mu njyana ya R&B na Pop akaba akorera umuziki we aho yiga muri Leta ya Texas muri Amerika.

Kuri uyu munsi, Meddy ukunzwe mu ndirimbo ‘Burinde Bucya’, ‘Sibyo ft Kitoko’ n’izindi yakoze zigezweho muri iyi minsi, yizihije isabukuru y’imyaka 26 y’amavuko. Avuga ko kuri uyu munsi ijambo rimwe yabwira nyina ari ‘ukumushimira no kumwizeza ko azamwitura ineza yamugiriye kuva akimutwita kugeza uyu munsi’.

Uyu muhanzi, afata nyina nk’umugore w’icyitegererezo yigiyeho byinshi kuva mu bwana kugeza uyu munsi. Amubonamo kudacika intege, kwihangana no kugira imbaraga mu buryo bukomeye.

Meddy ashimangira ko nyina ari we soko y’umuziki we, ngo yamwigishije gucuranga gitari kuva akiri umwana muto kugeza ubwo yatangiye guca akenge amushishikariza kujya muri korali aho yavomye ubumenyi bwinshi mu kuririmba.

Byinshi kuri Meddy

Meddy wamamaye mu ndirimbo nka ‘Igipimo’, ‘Ungirira ubuntu’, ‘Akaramata’ n’izindi ni mwene Sindayihebura Alphonse na Cyabukombe Alphonsine akaba umwana wa kabiri mu muryango w’abana bane , abahungu babiri n’abakobwa babiri.

Amashuri y’inshuke yayize kuri Ecole Independante i Burundi, naho amashuri abanza ayiga muri Ecole Primaire St. Joseph na Ecole Primaire La Colombiere ari naho yigiye ayisumbuye. Yize mu ishami ry’Imibare n’Ubugenge (Math Physique).

Yakuranye inzozi zitari umuziki

Uyu muhanzi w’indirimbo zikora ku mitima ya benshi cyane cyane abanyantege nke mu gukururwa n’amagambo y’urukundo, mu buto bwe ntiyiyumvagamo cyane kuzaba umunyamuziki ahubwo we yumvaga azaba umuteramakofe ukomeye ndetse ngo yakuze akunda gukubita utwana duto biganaga.

Uku guhorana inyota yo gukomeza kugaragara nk’umunyembaraga utagira ikintu na kimwe atinya byamuteye kujya kwiga iteramakofe ariko nyina arabimubuza nubwo byagoranye kugira ngo abireke.

Mu buto bwe…

Ubwo yigaga mu mashuri abanza, Meddy yari umwana ukubagana cyane ndetse mu rugo bamuhozaga ku nkoni ahanini bamuca ku bukubaganyi no gusagararira abana bagenzi be kuko yahoraga akubita abo arusha intege bityo ababyeyi babo bagahora baza kumureba iwabo.

Hagati y’umwaka wa 2000 na 2003 yiyemeje kujya kwiga iteramakofe kugira ngo hatazagira umwana n’umwe umwigerereza.

Ati “Buriya kintu abantu benshi batazi ni uko mbere yo kuririmba nabanje gukina umukino w’iterana makofe kuri stade i Remera , umutoza yitwaga Gashugi, sinzi niba ariwe ugitozayo. Nashakaga kuzagira ingufu nyine ngo njye nkubita abantu kuko nari umunyarugomo cyane. Nyuma naje kubivamo kuko Mama yarabyangaga”

Yakuze akubagana cyane

Mu kiganiro na IGIHE, uyu muhanzi yavuze ko ikintu gikomeye yibuka yakoze na we kikamutera ubwoba ubwo yari akiri muto ni igihe yatwitse inzu y’iwabo aho bari batuye i Remera.

Mu buto bwe, Meddy yari inkubaganyi cyane

N’ibitwenge byinshi ati “hahahaha…kubera ubukubaganyi natwitse inzu twabagamo i Remera. Ariko ntiyakongotse yose, hahiye igice , bahamagara kizimyamoto isanga abaturanyi batabaye”

Meddy n’umuziki

Meddy yatangiye umuziki akiri muto nyuma y’uko nyina umubyara yakundaga kumwigisha gucuranga indirimbo za Bob Marley by’umwihariko iyitwa Redemption song.

Ababyeyi b’uyu muhanzi ngo na bo bari abanyamuziki, se yari umucuranzi ukomeye wa gitari gusa uyu musore ntiyagize amahirwe yo kumubona kuko yitabye Imana Meddy akiri muto cyane.

Ashimira nyina wamutoje gucuranga gitari

Nyina na we wakundaga umuziki cyane yatoje umwana we gucuranga ndetse amwinjiza muri Korali ari naho kwiyumvamo ubuhanzi byatangiriye.

Meddy ati “Mama na Papa bari abanyamuziki, bombi bacurangaga gitari, sinagize amahirwe yo kubona papa acuranga ariko Mama ni we wambwiraga ibyo ukuntu yacurangaga.”

Nyina ni we soko y’umuziki we

Yakomeje agira ati “Indirimbo ya mbere naje kwiga gucuranga yari Redemption song ya Bob Marley mbyigishijwe na mama umbyara, icyo kintu sinshobora kuzacyibagirwa. Kuva icyo gihe nkunda umuziki bitavugwa nza kujya muri korali yabana”

Ageze mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye yaririmbaga mu itsinda rya "Justified" yo muri Zion Temple aho bakunze kwita kwa Gitwaza, yaririmbanaga n’abandi bahanzi nyarwanda nka The Ben, Nicolas na Mbabazi Isaac uzwi ku izina rya Lick Lick .

Indirimbo ye imukora ku mutima

N’amarangamutima menshi Meddy yavuze ko kugeza ubu indirimbo yanditse imuri ku mutima cyane ni iyitwa ‘Ubanza ngukunda’. Nubwo akunda iyi ndirimbo , iyitwa ‘Burinde Bucya’ igiye kumara ukwezi kuri YouTube imaze kurebwa n’abantu basaga 100,000 ndetse akaba abifata nk’ikintu gikomeye.

Muri muzika, Meddy aherutse gukorera igitaramo gikomeye mu Bubiligi mu rwego rwo kwitegura gushyira hanze album ye yise ‘Ni Njyewe Meddy’. Hari ibindi bitaramo yiteguye kujya gukorera hanze ya Amerika birimo ibyo ateganya mu Bushinwa, u Busuwisi ndetse ngo bigenze neza umwaka wa 2015 wasozwa ari i Kigali.

Nibigenda neza, ngo uyu mwaka uzarangira aje mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages