Meddy, umwe mu bahanzi nyarwanda bakorera umuziki wabo muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu itsinda rya PressOne, ari mu byishimo kubera indirimbo ye Nasara isigaye icurangwa kuri televiziyo zo muri Nigeria.
Ku mugoroba w’ejo kuwa Mbere tariki ya 28 Mata 2014 nibwo Meddy yabonye ubutumwa buturutse muri Nigeria bumumenyesha ko indirimbo ye Nasara yacuranzwe kuri televiziyo ikomeye muri iki gihugu yitwa STV(SilverBirdTV), igaragara kuri DSTV CH252.
Kuri twitter kandi kuri konti y’iyi televiziyo hari ubutumwa(tweet) bwandikiwe Meddy bamumenyesha ko amashusho y’indirimbo Nasara yatambukijwe mu kiganiro cyabo cyitwa Music Africa. Nk’uko bigaragara ku rubuga rw’iyi televiziyo, iki kiganiro gitambutsa indirimbo z’abahanzi nyafurika ariko by’umwihariko kikaba cyibanda ku muziki wo mu bihugu birimo Ghana, Kenya, Tanzania, Malawi, Nigeria n’ahandi.
Mu kiganiro Meddy yagiranye na IGIHE, na we yadutangarije ko yatunguwe no kubona ubu butumwa buvuga ko Nasara yacuranzwe muri Nigeria gusa byamushimishije ndetse bimuha icyizere ko umuziki we n’uw’abahanzi nyarwanda bagenzi be utangiye guhabwa agaciro ku rwego mpuzamahanga.
Medyy ati, “Nabonye tweet yabo, ivuga ko Nasara bamaze kuyicuranga mu kiganiro Africa Music, nishimye cyane kuko iriya televiziyo nabonye ikomeye muri Nigeria. Ni ibintu byiza , na Citizen bamaze iminsi bayicuranga.”
Akomeza agira ati, “ Byanyeretse ko umuziki w’abanyarwanda utangiye guhabwa agaciro ubwo na za Nigeria batangiye kutwibuka”
Nyuma yo kubona ko hari televiziyo muri Nigeria yahaye agaciro indirimbo ye, Meddy ngo yiyemeje gukora iyo bwabaga indirimbo azakurikizaho ikazaba nziza kurusha Nasara kuburyo bimushobokeye yazakomeza gucurangwa muri iki gihugu.
Uyu muhanzi , muri iyi minsi afite gahunda ihamye yo kugeza ku bafana be indi ndirimbo nshya y’urukundo nyuma ya Nasara yakoze mu mpera z’umwaka wa 2013. Iyi ndirimbo Nasara yasohotse ku itariki ya 28 Ugushyingo 2013 ikaba imaze kureba inshuro 262, 213 ku rubuga rwa Youtube.
REBA IYI NDIRIMBO HANO:
Iyi STV yacuranze iyi ndirimbo ya Meddy, ni televiziyo yashinzwe na Silverbird Group ari nayo ifite radio ikomeye muri Nigeria yitwa Rhythm 93.7 FM, yumvikana muri Nigeria no hanze.
Mr. Ben Murray-Bruce, umuyobozi w’iyi kompanyi, afite gahunda yo kwagura ibikorwa bya sinema muri Lagos, Abuja, Port Harcourt na Accra muri Ghana.



















TANGA IGITEKEREZO