Meddy yageze i Kigali ahagana ku gicamunsi cyo kuwa Gatandatu tariki ya 26 Kanama 2017, mu myaka yose amaze akora umuziki nta na rimwe yigeze avugwa mu nkuru z’urukundo ndetse ntiyigeze agaragaza umukobwa akunda.
Mu kiganiro Meddy yagiranye na KT Radio yahishuye ko yamaze kubona umukobwa bashimanye ndetse ngo batangiye urugendo rwo kurambagizanya ku buryo nta gihindutse yazamubera umukunzi bahuza byuzuye akamwereka abafana be.
Meddy yasobanuye ko uyu mukobwa bamaze igihe bahuje mu biganiro biganisha ku rukundo ngo asanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bitandukanye n’amakuru yari amaze igihe acaracara ku mbuga nkoranyambaga bamwe berekana amafoto y’Umunyarwandakazi byavugwaga ko ari we mukunzi w’uyu muhanzi.
Yagize ati "Sindi mu rukundo ariko hari uwo ndi gutereta, mfite icyizere ko bizacamo. Atuye muri Amerika […] Si umunyarwanda."
Meddy yongeyeho ko uyu mukobwa ari gutereta yamukundiye ko agira kwiyoroshya muri we ndetse akaba acisha make ari nacyo gikomeye abanza kureba ku mukobwa wamubera umukunzi.
Yagize ati "Ku bwanjye nkunda abakobwa bacecetse, niyo mpamvu numvise mukunze kuko ari umuntu ucisha make."
Meddy yaje mu Rwanda ku butumire bwa Blarirwa, yatumiwe kuzaririmba mu gitaramo cya Beer Fest kizabera mu Mujyi wa Nyamata kuwa 2 Nzeri 2017.



















TANGA IGITEKEREZO