00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Meddy yashyize hanze amashusho y’indirimbo ’Burinde Bucya’

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 7 January 2015 saa 07:30
Yasuwe :

Meddy wakunzwe mu mwaka ushize mu ndirimbo yise ‘Nasara’, kuri ubu yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Burinde Bucya’.
Mu kiganiro Meddy yagiranye na IGIHE, yadutangarije ko iyi ndirimbo ‘Burinde Bucya’ yamaze kujya hanze mu buryo bw’amashusho, ni imwe mu zigize album ya kabiri amaze iminsi ategura.
Ni imwe mu zizaba zigize album ya kabiri yise ‘Ni njyewe Meddy’. Iyi album izaba ikurikira iya mbere Meddy yamuritse akiba mu Rwanda yitwa ‘Amayobera’
Yagize ati “Iyi (…)

Yagize ati “Iyi ndirimbo ‘Burinde Bucya’,ni imwe mu zigize album ndi gutegura. Ni album izaba iriho indirimbo nyinshi zakunzwe nka Nasara,Iyaminiye n’izakera abafana banjye bakunze. Hari n’indirimbo nshya nzakorana na Princess Priscillah, MYP, The Ben na K8”

Uyu muhanzi kandi yiseguye ku bafana atabashaga kugezaho ibihangano bishya mu gihe cyose babaga bamukumbuye. Gutinda kwe no gukumburwa cyane byose ngo byatewe n’inzira yamubanye ndende.

Meddy yagize ati “Ndashaka kwisegura ku bafana ku bwo gutinda. Inzira yambanye ndende ariko ubu niteguye kubaha indirimbo zanjye ntasize n’imwe. Ikindi ni uko mbashimira kuba barantegereje iki gihe cyose ndetse bakaba badahwema kunshyigikira no kunyereka ko akazi nkora bagashima. Imana izabampembere”

Iyi ndirimbo yakozwe na Producer Lick Lick mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

REBA IYI NDIRIMBO HANO:

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages