Nyuma y’imyaka ibiri abahanzi The Ben na Meddy batagarara imbere y’abafana babo, bongeye kwigaragaza mu gitaramo cya Rwanda Day bitabiriye i Boston.
Aba bahanzi bagaragaye bari kumwe na mugenzi wabo Kavuyo K8 babana muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Mu mashusho yashyizwe ahagaragara na PressOne, ubona ko bagaragara nk’abari bakumbuye kuririmbira abafana babo. Muri iki gitaramo, Meddy aririmba “Igipimo”, anabyina imbyino yakundaga kubyina ubwo yaririmbaga indirimbo ze.
Hakurikiraho Kavuyo uririmba indirimbo “Hood Inyumve” hagasoza The Ben uririmba indirimbo ye nshya iri mu ruririmi rw’Icyongereza yitwa “She Is Amazing”.
Muri iki gitaramo hagaragara ko abafana bishimiye kongera kubona aba bahanzi bagiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bakunzwe cyane mu Rwanda.
Iki gitaramo kandi cyaririmbwemo n’abahanzi bandi barimo Alpha Rwirangira, Mani Martin, Emmy na Masamba Intore nabo bitabiriye uyu munsi mukuru wa Rwanda Day i Boston.
Gusa The Ben, Meddy na K8 bagaragaza ko bishimiye kongera guseruka imbere y’Abanyarwanda baririmba.
Mu kiganiro aheruka kugirana na IGIHE, mbere y’iki gitaramo, The Ben yavuze bari biteguye cyane iki gitaramo, kandi ko nka PressOne hari ibikorwa byinshi bateganyirije abafana babo.
Reba hano uko baririmbye:



















TANGA IGITEKEREZO