Kwibuka bireba buri wese - Mibirizi

Yanditswe na Dean Irak
Kuya 6 Mata 2012 saa 12:15
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Munyanshoza Dieudonne umenyerewe ku izina rya Mibirizi, muri iki gihe cyo kwibuka arakangurira abantu bose kwibuka abanyarwanda bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 nta numwe wigize ntibindeba.
Ibi akaba ari ibyo yabwiye igihe.com ubwo yatugezagaho amashusho y’indirimbo yitwa Twaza Tujye Imbere yakoranye n’abahanzi 10 b’abanyarwanda.
Uyu muhanzi umenyerewe ku izina rya mibirizi riva ku ndirimbo yakoze yitwa Mibirizi, avuga ko gukorana indirimbo n’abahanzi batandukanye bitamugoye (...)

Umuhanzi Munyanshoza Dieudonne umenyerewe ku izina rya Mibirizi, muri iki gihe cyo kwibuka arakangurira abantu bose kwibuka abanyarwanda bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 nta numwe wigize ntibindeba.

Ibi akaba ari ibyo yabwiye igihe.com ubwo yatugezagaho amashusho y’indirimbo yitwa Twaza Tujye Imbere yakoranye n’abahanzi 10 b’abanyarwanda.

Uyu muhanzi umenyerewe ku izina rya mibirizi riva ku ndirimbo yakoze yitwa Mibirizi, avuga ko gukorana indirimbo n’abahanzi batandukanye bitamugoye cyane kuko yasanze bari basanzwe bafite gahunda yo gukora indirimbo y’icyunamo, naho abandi bakaba bari basanzwe bakora izi ndirimbo zo kwibuka.

Umuhanzi Mibirizi kandi yagiye ahimba indirimbo nyinshi zifasha abantu kuzirikana no kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi nka: Impamvu yo kwizera, Ibijya gucika, Icumu ryarunamuwe, Umunsi Avuka, Jenoside Ntikagaruke, Tuzahora Tubibuka,

Muri izo ndirimbo kandi harimo n’izo yagiye ahimbira uduce dutandukanye nka Mibirizi, Kinyinya, Imfura zo ku Mugote, Nyanza ya Butare, Nyamasheke, Rusatira Turibuka, n’izindi.

Tubibutse ko muri iyi ndirimbo na Mibirizi bayiririmbye ari abahanzi icumi: We ubwe, Mariya Yohana, Eric Senderi, Eric Rukundo, Grace, Kitoko Bibarwa, Tonzi, Sergent Robert, Mani Martin, na Patrick Nyamitari.

Twaza Tujye Imbere


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza