Nyuma y’aho umuhanzi Mico Prosper asohoye indirimbo yise “Sinakwibagiwe”, asa nubwira nyina n’umukunzi we bari mu cyaro ko atabibagiwe, abasezeranya kugira icyo aboherereza, avuga ko akenshi abantu bava mu cyaro bagera mu mijyi bakibagirwa abo basize inyuma bidakwiye.
Mico aganira na IGIHE yagaragaje ko ari ngombwa ko abakorera amafaranga mu mijyi bibagirwa kugira icyo boherereza abo mu cyaro.
Yagize ati “Nasaba abantu kuzirikana, niba waraturutse ahantu zirikana abo wasizeyo, niba hari icyo wabonye bazirikane, bibuke umuhe akantu, uboherereze, kuko muri iyi minsi hariho inzira nyinshi ushobora kuyacishamo nka Mobile money, ku mamodoka n’ahandi.”
Akomeza avuga ko kuva aho iyi ndirimbo isohokeye ahamagarwa nibura n’abantu 30 ku munsi bamubwira ko bayikunze, benshi muri ngo bakaba ari abantu bakuze.
Mico Prosper yatubwiye ko yatekereje gukorana n’abahanzi bo muri Tanzania kugira ngo abone uko yinjira mu isoko ryaho n’irya Kenya, aza guhitamo Diamond kuko akunzwe cyane muri ibyo bice, ariko kugira ngo anabigireho.
Kanda hano uyumve:
http://www.igihe.com/imyidagaduro/muzika/abahanzi/mico-prosper/indirimbo-650/sinakwibagiwe.html



















TANGA IGITEKEREZO