Ange Michel Ntwali, w’imyaka 23, ukoresha izina ry’ubuhanzi rya Mike Lookee ni umwe mu bahanzi baririmba mu njyana ya Hip-Hop urimo kwitwara neza mu gihugu cya Norvège. Uyu muhanzi ari kugereranywa n’abahanzi bazwi ku rwego rwa Afurika y’i Burasirazuba nka Mwangi, Wiz Kid, Camp Mulla.
Uyu Ntwali yavukiye mu gihugu cy’u Burundi akurira mu Rwanda. Kimwe mu byamuteye inganzo cyane ni muramu we babanye mu Ngagara mu Burundi wavuzaga Ingoma Ndundi.
Ntwali avuga kandi ko ubuzima yagiye akuriramo bwamufashije kurushaho gukunda umuziki. Bruce, umwe mu bo bafitanye isano uba hano mu Rwnada. Yongeraho ko n’ubwo Ntwali ari umuhanzi utanga icyizere mu gihe gito kiri imbere ubusanzwe biba bisa nk’ibigoye ku muntu uba uturuka mu bihugu byo mu Karere ka Afurika y’i Burasirazuba gakundwa kuvugwamo ibibazo by’umutekano muke kandi gakennye.
Avuga ko ubuhanzi bwe bwatangiye kugaragara kera akiri muto, ubwo yajyaga mu bakaraza i Burundi, aho yatangiye gukunda cyane iby’umuziki n’ubuhanzi muri rusange. Bruce avuga ko uyu muhanzi yaje gukunda cyane abahanzi bakomeye nka Sisqo, usher na Michael Jackson.
Indirimbo “My Style”niyo ndirimbo ya mbere ya Ntwali umenyerewe ku izina ry’ubuhanzi rya Mike Lookee ni kimwe mu byatumye amenyekana cyane muri Norvège ni uko yinjira atyo mu mubare w’abaraperi baho. Iyi ndirimbo iri ku rutonde rw’izindi ndirirmbo nyinshi ze yasohoye kuri Mixtape (ikusanyirizo ry’indirimbo) yise “The Outsider”.
Iyi mixtape ye yumviswe inatungwa (listemed &downloaded) n’abarenga ibihumbi bitatu mu minsi itatu gusa.
Mike Lookee aheruka gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise “There she Goes”. Aya mashusho yakozwe n’umwe mu batunganya indirimbo uzwi cyane kandi ukomeye muri Norvège ari we producer Aleksander Mile Ottersen. Mike Lookee avuga ko iyi ndirimbo imaze kuba imwe mu ndirimbo zikunzwe cyane muri Norvege by’umwihariko mu rubyiruko rwaho.
Reba imwe mu ndirimbo ze:









TANGA IGITEKEREZO