00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Paccy arahumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na

Munyengabe M. Sabin

Kuya 6 April 2014 saa 11:28
Yasuwe :

Muri iki gihe Abanyarwanda hirya no hino ku isi bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, umuraperikazi Paccy arahumuriza buri munyarwanda wese wasigiwe igikomere n’ubu bwicanyi bw’indengakamere bwibasiye Abatutsi. Uyu muraperikazi wari usanzwe umenyerewe mu ndirimbo zivuga ku maganya, urukundo rimwe na rimwe, muri ibi bihe bikomeye u Rwanda rwinjiyemo yahisemo gutambutsa ubutumwa bwe yihanganisha abarokotse by’umwihariko asaba abihebye bose n’abafite intimba ku mutima ko bakwiye (…)

Muri iki gihe Abanyarwanda hirya no hino ku isi bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, umuraperikazi Paccy arahumuriza buri munyarwanda wese wasigiwe igikomere n’ubu bwicanyi bw’indengakamere bwibasiye Abatutsi.

Uyu muraperikazi wari usanzwe umenyerewe mu ndirimbo zivuga ku maganya, urukundo rimwe na rimwe, muri ibi bihe bikomeye u Rwanda rwinjiyemo yahisemo gutambutsa ubutumwa bwe yihanganisha abarokotse by’umwihariko asaba abihebye bose n’abafite intimba ku mutima ko bakwiye kugira icyizere kuko hakiri ibyiringiro byo kubaho.

Kanda hano wumve ’Mpore Rwanda’ ya Paccy

Mu kiganiro Paccy yagiranye na IGIHE yavuze ko buri munyarwanda wese akwiye kumva ko ububabare , igikomere cyangwa agahinda mugenzi we warokotse Jenoside afite na we bimuriho bityo bose hamwe bafatana mu mugongo nka bene Kanyarwanda.

Paccy ati: “Twese turi Abanyarwanda, twaremwe mu ishusho y’Imana kandi ni nayo mubyeyi wa twese. Muri uru Rwanda hari abavandimwe bacu bababajwe bikomeye na Jenoside yakorewe Abatutsi, hari imiryango imwe yazimye burundu, hari incike, abapfakazi, hari abaciwe amaguru, abakuwemo amaso, muri rusange ababaye ni benshi cyane. Ako gahinda abavandimwe bacu bafite twese twumve ko tugafite, dufatane mu mugongo nk’abanyarwanda.”

Mu ndirimbo Paccy yashyize hanze yihanganisha abarokotse Jenoside, avuga ko ubutumwa nyamukuru burimo yashatse kugeza ku Banyarwanda bose by’umwihariko abarokotse Jenoside, ni ukubibutsa ko hakiri icyizere cyo kubaho neza ejo hazaza. Uwacitse ku icumu wese akumva ko adakwiye guheranwa n’agahinda ahubwo agaharanira kukavamo no kwiyubaka.

Ati, “Iyi ndirimbo yitwa Mpore Rwanda ikaba yihanganisha u Rwanda n’abanyarwanda muri ibi bihe tugiye kwinjiramo twanyuzemo twese . Abanyarwanda ntidukwiriye guhera mu bihe by’umwijima, dukwiye kwiyubaka kandi tukemera kwakira urumuri rutazima. Abacitse ku icumu nababwira ko icyizere cyo kubaho kirahari, aho u Rwanda rugeze ni aho kwishimira. Mucyo mwese twibuke , twiyubaka, twirinde guheranwa n’agahinda ahubwo turebe imbere tunaharanire icyaduteza imbere.”

Uyu muhanzi asoza asaba buri munyarwanda guha icyubahiro abazize Jenoside ndetse bakanashimira intwari zitangiye u Rwanda zigahagarika aya mahano yari yagwiriye igihugu.

Ati: “Abazize Jenoside tubahe icyubahiro bakwiye. Ni abavandimwe bacu, kandi aho bari ni heza, bishwe bazira ubusa, bazira uko Imana yabaremye. Duhe icyubahiro kandi tunashimire abayobozi bacu n’abantu bose bitanze bakavana u Rwanda muri Jenoside rukongera kubona urumuri.”

Kanda hano wumve ’Mpore Rwanda’ ya Paccy

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages