Uzamberumwana Pacifique uzwi mu muziki nka Oda Paccy, yashyize hanze indirimbo ivuga uburyo yakunze umusore amushyizeho umutima we wose nyuma inshuti ze ziba kidobya amwanga atabikuye ku mutima.
Mu kiganiro Oda Paccy yagiranye na IGIHE ubwo yatugezagaho iyi ndirimbo y’urukundo yise ‘Banseka’, yasobanuye ko ibyo yaririmbyemo ari ukuri kw’ibyamubayeho mu rukundo ahitamo kubisangiza abafana kugira ngo bazirinde ikintu cyose cyabaca intege mu rukundo.
Iyi ndirimbo Paccy arateganya kuyishyira hanze mu buryo bw’amashusho mu byumweru bitatu biri imbere.
Ati “ Iki ni igihe cyo guhindura ibintu mu muziki wanjye, nyuma ya Rendez-vous ni ‘Banseka’ ikurikiye . Amashusho yayo azabageraho mu byumweru bitatu ari gutunganywa na Producer Meddy Saleh kandi nizeye ko izaza iri kurwego rushimishije”
Uyu muhanzi wahoze ukundana na Lick Lick ndetse bakabyarana umwana, ngo si we yaririmbye ahubwo ibyamubayeho ni ku wundi musore yakunze ariko hazamo kidobya baratandukana.
Ati “Ntabwo ari Lick Lick mvuga, ibiri muri iyi ndirimbo byambayeho. Ni inkuru y’urukundo burya harI ukuntu wikundira umuntu abantu bakajya baguca intege ukagera ubwo utinyakugaragaza urukundo umufitiye ukajya unatinya ko abantu bamenya ko umukunda”
Akomeza agira ati “Byambayeho, ndi umuntu mfite umutima, nigeze gukunda umuntu ariko abantu bakajya banca intege. Nigeze gushyira ifoto ye muri telefone uwa mbere wabibonye aranseka bikabije binca intege nza kubyikuramo”



















TANGA IGITEKEREZO