Nyuma y’uko Young Grace yatangaje ko ari we muraperikazi ukomeye u Rwanda rufite kuva umuziki wabaho kugeza ubu ndetse mu bo yavuze arusha agashyira imbere Paccy, aba bakobwa bombi ntibacana uwaka .
Young Grace usigaye wiyita Lady Boss, Willow, Swagga Girl , Mama Bingo, Umukecuru n’ayandi menshi , yeruye avuga ko ari we muraperikazi wa mbere ukomeye u Rwanda rwagize mu mateka y’umuziki kugeza uyu munsi .
Uyu mukobwa yavuze ko nta muraperikazi umugwa mu ntege kubera ibikorwa n’ibihembo amaze kubona birimo: kujya muri PGGSS inshuro ebyiri, ibihembo bya Salax Awards 2, icya MTN Caller Tune, icya Best Female yatwaye agitangira umuziki i Rubavu n’ibindi byinshi . Yameje ko nta mukobwa n’umwe ukwiriye kumujya imbere cyangwa inyuma , ndetse ashimangira ko Paccy na we ari umwana muto mu bikorwa n’ubwo yamutanze mu muziki.
Oda Paccy akimara kumva aya magambo, byaramubabaje gusa mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko nta byinshi yasubiza Young Grace .
Ati, “Namubwira iki, nakomeze avuge, azagera igihe aruhe . Kuba yaravuze izina ryanjye akihandagaza ngo ni we mwamikazi, ubwo arashaka ko mvuga izina rye kugira ngo azamuke . Niba ari bwo buryo yabonye agomba gukoresha kugira ngo abone promotion[amenyekane], let her be promoted [mumureke yamamare].”
Paccy yavuze ko kuba uyu mugenzi we yihandagaza akiyita umuyobozi w’abaraperikazi bose ngo ni ukwibeshya cyane .
Ati, “Uwo mwana ntacyo mfite namusubiza kabisa . Njyewe nzi neza ko umuntu yitwa umwami ari uko hari abantu bamwimitse, ese hari abanyarwanda bamuhaye intebe y’ubwami? Namubwira iki? Gusa umubwire ko yayobye kwa Paccy ntabwo ari ho bashakirwa promotion . Ngo ni we uyoboye abaraperikazi harya? Ndumiwe gusa!”
Akomeza agira ati, “Kuba yaravuze izina ryanjye mu kanwa ke , akavuga Paccy njye nkibyumva byaransekeje . Navuge , igihe kizagera aceceke”
Ku ruhande rwa Young Grace, aracyashimangira ko ari we uyoboye abaraperikazi bose mu muziki wo mu Rwanda kubera ibimenyetso atanga .
Young Grace ati, “ Ndi uwa mbere kuva u Rwanda rwabaho, ndikurikira nkaba n’uwa gatatu , ubwo uwa kane simuzi . Uwo Paccy muvuga ntabwo yigeze andusha ahubwo yatangiye mbere yanjye . Yego aririmba neza, arakora ariko nzi neza ko na we azi ukuri. Nta muraperikazi nzi mu Rwanda watwaye igikombe uretse Young Grace, nta muraperikazi winjiye muri Guma Guma ngo yerekana ingufu ze utari Young Grace.”
Uyu mukobwa ashimangira ko nta mukobwa ukora Hip hop mu Rwanda wakoze ibikorwa nk’ibye cyangwa ngo agerageze gukora bike mu byo amaze kugeraho .



















TANGA IGITEKEREZO