Umuraperi Paccy ararushaho kugaragariza abafana be ibikorwa bishya mu muziki; ubu yashyize hanze amashusho y’indirimbo “Touch My Body” yakoranye na Urban Boyz.
Aya mashusho yatunganyijwe na Producer Meddy Menz wo muri Uganda muri The Supel Level, studio isanzwe ikorerwamo na Urban Boyz.
Aganira na IGIHE, Oda yagize ati “Agashya kuri aya mashusho ni imikorere mishya itandukanye n’iyo nari nsanzwe nkoramo”.
Yongeraho ati “Kandi muri iyi minsi bazabona ibikorwa byanjye bishya, birimo indirimbo nshyashya yitwa umusirimu nakoreye muri Bridge Records hamwe na Junior Multisystem”.
Paccy, uzwi ku izina rya Miss President, aheruka gushyira hanze indirimbo Rimwe yakoranye na Butera Knowless, ubu akaba ari kuyikorera amashusho.
Reba amashusho y’indirimbo Touch Your Body:



















TANGA IGITEKEREZO