Nubwo aterura neza ngo atangaze umunsi azagendera, umuraperikazi Oda Paccy afite gahunda yo kwerekeza muri Leta zunze ubumwe za Amerika .
Mu kiganiro na IGIHE , Paccy yemeje ko gahunda yo kwerekeza kuri uyu mugabane ihari gusa akaba adashobora kwemeza umunsi nyawo azagendera . Mu bizaba bimujyanye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, harimo gusura inshuti ahafite no gukomeza amasomo .
Paccy ati, “Sha umuntu aba afite gahunda , ni ugushakishiriza hirya no hino ariko ntabwo biremezwa neza . Gahunda yo iba ihari ariko kugeza ubu ndumva ntahita mbyemeza . Nindamuka ngezeyo naba ngiye gukomeza amasomo yanjye no gusura inshuti n’abavandimwe kuko hariya mpafite umuryango”
Nubwo uyu muraperikazi avuga ko kwerekeza muri Amerika atahamiriza abafana be umunsi bizabera, ngo nagenda azabibamenyesha .
Oda Paccy ati, “Ntabwo nahita mbihamiriza abafana banjye ngo ndagiye nonaha, nyine gahunda yo iba ihari ariko ubu ndumva bitagiye guhita biba none aha . Ningenda nzabibamenyesha”
Amakuru dufitiye gihamya, yemeza ko uyu muraperikazi yatangiye gahunda yo kwitegura urugendo rwerekeza muri iki gihugu .
Abajijwe niba ajyanwe no gusura Producer Lick Lick banahoze bakundana igihe yabaga mu Rwanda, uyu mukobwa yabyamaganiye kure avuga ko icyo ashyize imbere ari umuryango we uhatuye .
Ati, “Ningenda naba ngiye gusura abantu bo mu muryango wanjye . Hariya mbafite famille, ntabwo nzaba ngiye gusura Lick Lick”
REBA INDIRIMBO LOVE YA WEEKEND YA PACCY:
Paccy yaba agiye kwerekeza muri Amerika nyuma y’iminsi mike atangaje ko hari indirimbo ari gutunganyirizwa na Lick Lick ukorera muri Amerika . Lick Lick banabyaranye, yavuye mu Rwanda mu ntangiriro z’umwaka wa 2012 . Lick Lick na we yari asanzeyo bagenzi be The Ben na Meddy bagiye mu mpera za 2010 .



















TANGA IGITEKEREZO