Nyuma y’igihe kinini yaranze gutangaza no kugaragaza ifoto ya Mbabazi Yessa Linca, umukobwa yabyaranye n’umuraperi Paccy, Lick Lick yashyize ashyira ahagaragara amafoto ye, abinyujije kuri Facebook.
Nk’uko bigaragara, ifoto iranga Licklick Mbabazi, izina akoresha kuri Facebook, ni iy’uyu mukobwa we bigaragara ko amaze gukura kandi ko ameze neza. Gusa yirinze kugira byinshi atangaza kuri we.
Aganira n’umunyamakuru wa IGIHE, Lick Lick yatangaje ko iyi foto ari iy’umukobwa we kandi ko ariyo ari gukoresha muri iki gihe kuri facebook ye. Yagize ati:”Ni umukobwa wanjye yitwa Yessa, Mbabazi Yessa Linca.”
Lick Lick yavuze ko ibisobanuro birenzeho umuntu yabibaza nyina, ari we Paccy.
Urebye ku rubuga rwa Facebook, urukuta rwa Paccy (ukoresha izina rya Oda Paccy) we nta gishya kigaragaraho mu mafoto.
Gusa iyo witegereje ku nkuta zabo bombi, we na Lick Lick, usanga amagambo bari kwandika muri iyi minsi yiganjemo ayavuga ku Mana. Urugero ni nk’aho Paccy agira ati:”Kuba narakumenye nibyo bintera imbaraga zo kuba nkihumeka. Ushimwe Mana kubwo kurinda kwawe. Amen! Murare neza nshuti”.
Mu magambo atandukianye n’aya ariko agaragaza ko bombi bari kwibanda ku mabambo avuga ku Mana, Lick Lick nawe agira ati:”Imbabazi z’Imana ziruta ibyaha byanjye.”
Bombi kandi bahuriye ku kuba bari gukoresha amafoto yabo (n’abavandimwe babo) ya kera mu miryango.



















TANGA IGITEKEREZO