Umuraperikazi Uzamberumwana Oda Pacifique umenyerewe ku izina rya Paccy niwe mukobwa urapa ugiye kumurika bwa mbere Album mu Rwand
Iyi album ye ya mbere yise “Miss President” izina ry’indirimbo nshya aheruka gusohora, yayihaye inyito igira iti ”Abagore barashoboye ku buryo bazamura igihugu”.
Iyi Album y’indirimbo 12, azayimurikira kuri Stade Amahoro i Remera kuwa 24 Kanama 2012, mu gitaramo kizaba ari Live, azacurangirwa n’itsinda Trezzor (13Or) ryo muri kaminuza Nkuru y’u Rwanda rimenyerewe mu njyana ya Rock.
Aganira na IGIHE, Paccy avuga ko iyi Album yayise “Miss President” mu rwego rwo kwerekana ko umukobwa ashoboye kandi yitinyutse hari byinshi yageraho, nk’uko amagambo ari muri iyi ndirimbo (yasubiyemo) abivuga.
Aganira na IGIHE, Paccy avuga ko gushyira hanze iyi Album ye biri mu rwego rwo gutinyura abakobwa, nk’uko yabikoze yinjira mu buhanzi butari bumenyerewe mu Rwanda by’umwihariko ku bakobwa.
Yagize ati ”Nabonye ko bikwiye ko abakobwa tuzamura “Hip-Hop” tukayishyira ku rundi rwego cyane cyane ko nabonye ko abandi bakobwa bamuritse album bakora izindi njyana. Ni mu rwego rwo gutinyura abakobwa nkerekana ko dushoboye.”
Mu kiganiro kirekire aheruka kugirana na IGIHE, Paccy avuga ko umuryango we, by’umwihariko nyina (wanamwigishije mu ishuri) amushyigikira cyane mu buhanzi bwe. Anavuga kandi ko bakunda indirimbo ze kandi ko bamutera inkunga mu buryo bwose bushoboka.
Muri iki gitaramo kizabera kuri Petit Stade, Paccy azaba ari kumwe n’abahanzi basanzwe bakomeye mu Rwanda barimo Jay Polly, Kamichi, Riderman (uzaba amaze iminsi mike avuye muri Amerika), King James, Urban Boyz, Uncle Austin, Knowless ndetse n’abandi bahanzi benshi biyemeje kumushyigikira.
Mu bijyanye n’imyiteguro Paccy avuga ko bigeze ahashimishije, kuko ngo yamaze gutangira imyitozo ya Live kandi n’ibizakoreshwa byose byamaze kuboneka kuko yamaze gusinyana amasezerano na Sound Promotion & Creation yo kuzatanga ibyuma ndangururamajwi.
Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari amafranga ibihumbi bibiri (2,000Rwf) ahasanzwe n’ibihumbi bitanu (5,000Rwf) mu myanya y’icyubahiro ‘VIP’.



















TANGA IGITEKEREZO