Umuraperikazi Oda Paccy yanditse ku rubuga rwa Facebook ko hari umuntu bafitanye ibiganiro bimwereka ko yitaweho muri iyi minsi.
Acyandika aya magambo abantu bamubajije byinshi bamwe bamushimira bavuga ko ari mu rukundo, abandi bamubaza uwo muntu uwo ari we nuko nawe ahitamo gusubiza bimwe mu ri ibyo bibazo n’ibitekerezo harimo icy’uko uyu muntu atari Lick Lick.
Aya magambo Paccy yanditse agira ati”Muri uyu mwanya nshimishijwe n’amagambo ukomeje kumbwira kuko unyitaho.” Tumubajije umuntu wamubwiye aya magambo, Paccy yavuze ko ari umuntu ukomeye cyane atifuza kuba yahita atangaza. Ibindi bisobanuro twashakaga kumubaza, Paccy yavuze ko atagira icyo abivugaho kuko asanga ari ubuzima bwe bwite kandi bwihariye cyane.
Paccy yagize ati”Uwo ni umuntu ukomeye cyane mu buzima bwanjye tu, ntabwa ndamutangaza. Hari ibintu bikomeye yambwiye numva ndanezerewe cyane tu. Ibyo biri prive cyane.”
Bitewe n’uko benshi mu bagiye bavuga kuri ubu butumwa bamushimira abandi bakamubaza niba uwo muntu yaba ari Lick Lick, IGIHE twifuje kumenya ukuri kwabyo nuko tumubaza niba yaba agikundana na Lick Lick.
Iki kibazo yatanguranywe kugisubiza abyamaganira kure, avuga ko batagikundana. Paccy yagize ati”Ntabwo nkundana na Lick Lick”. Ibi bigahuza n’ibyo yanditse kuri Facebook asubiza izi nshuti ze avuga ko uwo muntu atari Lick Lick bakundanye bakanabyarana umwana.
Tumubajije niba hari umuhugu bakundana muri iki gihe, Paccy yanze kugira icyo abisubizaho.
Mu ndirimbo nyarwanda nshya 5 za IGIHE (Top 5), hagaragaramo indirimbo nshya igiye ya Lick Lick (ikiri gutunganywa), inafite amashusho. Iyi ndirimbo y’inyikirizo gusa, Lick Lick avuga amagambo agira ati ”Kukubura kukwibagirwa ntabwo mbyicuza, uwo ndiwe guhinduka ntabwo mbyicuza. Oya, oya ntabwo mbyicuza”.
Aya magambo Paccy yavuze ko ntacyo yayavugaho kandi ko nta bijyanye na Lick Lick akurikirana. Yagize ati ”Ntabwo nzi nta n’ibyo namuvugaho, ahubwo mumumbarize. Sinzi impamvu anamvuga, simbizi.”
Umwe mu bagize umuryango wa Lick Lick (IGIHE tutifuje gutangaza) yanditse ku rukuta rwa Facebook akoresha amagambo agira ati “Muri iyi Isi, abantu benshi bagaragaza ibyiyumvo byabo kuburyo butandukanye, bamwe babicisha mu itangazamakuru, abandi mu bihimbano byabo, ni bimwe mu burenganzira bwa Muntu, kandi habaho igihe cyo kwanga n’igihe cyo gukunda. Ariko muri byose urukundo rurabisumba.”
Paccy aherutse kugira ibyago…
Ubwo twaganiraga na Paccy yatubwiye ko uheruka gupfusha mubyara we wari uri hafi yo gushyingirwa muri iyi minsi ya vuba. Yatubwiye kandi ko ibyo byago byaje bikurikira urupfu rw’ipusi ye yakundaga cyane.
Ku rukuta rwa Facebook ye, yanditse avuga ko yumva atamerewe neza kubera kurwara ibicurane n’umutwe ku buryo yumva.
Mu bindi…
Paccy arateganye gushyira hanze indirimbo nshya yitwa “Nisubiyeho” ari kumwe na King James.



















TANGA IGITEKEREZO