Umugore witwa Uwitije Christina arashinja umuraperi Pacson, akaba n’umunyamakuru kuri Radio 1, kuba yaramwambuye ibihumbi makumyabiri (20,000Rwf) yavurishije umwana we wariwe n’imbwa ya Pacson.
Uyu mugore avuga ko uyu mwana yavujwe ku bihumbi mirongo ine (40,000Rwf), ariko ko bari bumvikanye ko bazagabana igihombo, bityo Pacson akamwishyura ibihumbi makumyabiri.
Uyu mugore avuga ko ntacyo atakoze ngo yishyuze Pascon, ariko ko yanze kumwishyura. Avuga ko ubu Pacson yimutse Nyakabanda aho yabaga akajya gutura i Gikondo, akaba yaramubuze ngo amwishyure.
Mu buhamya yahaye IGIHE, uyu mugore yavuze ko yagiye kumukurikirana kuri Radio aho akora ariko bikanga, avuga kandi ko yamujyanye mu buyobozi ariko nabwo akabunanira, ndetse akamubwira ati “Njyewe naramubwiye nti ‘ese Pacson wanyishyuye ayo mafaranga ko iminsi wampaye yarenze? Ngo nzakore ibyo nshaka, ngo uwo ndega niwe ndegera! Ngo ahantu hose ngo arazwi ngo nta kintu namukoraho ngo nta n’ubwo nanamutera ubwoba”.
Kuri iki kibazo, Pacson yabwiye IGIHE ko uyu mugore yamufashe nk’aho ari umukire ukomeye ku buryo ashaka kumwifuzamo akamukiriraho. Pacson avuga ko ayo mafaranga atazayamwishyura kubera agasuzuguro ke.
Umva uko uyu mugore asobanura ikibazo afitanye na Pacson:
Yagize ati “Njye rwose narumiwe; imbwa yanjye ntiyamusanze mu muhanda cyangwa iwabo kandi nayiguriye kurya abantu no kugabanya akavuyo mu rugo ariko uriya mugore yaririye umwana nari nemeye igice cy’amafaranga gihwanye n’ibihumbi makumyabiri (20,000Rwf) kuko yambwiye ko umwana yamuvuje ibihumbi mirongo ine (40,000Rwf) nkazayamuriha tariki 30 z’ukwezi kwa munani (Kanama) 2013, ariko kubera agasuzuguro ke n’uburyo yanyishyuje nabi boshye hari ideni rye mfite ntayo nzamuha, njye sinzi abantu kabisa ibyo baba barimo kubona umuntu aza ku kazi aje kuzana ibibazo byo mu gace?”
Yakomeje agira ati “Njye ntayo nzamuha azajye kurega aho ashaka hose kuko n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwaramwirukanye kubera kurambirwa ubujajwa bwe, agasuzuguro rwose narakanze kuko sinakwishyuzwa nabi ngo kuko ntunze imodoka cyangwa ndi umunyamakuru”
Uyu muraperi Pacson yagiye akunda kuvugwaho kenshi inkuru z’ubushyamirane n’abandi bantu; harimo gukubita abanyamakuru bagenzi be n’ibindi.

















TANGA IGITEKEREZO