Riderman, umuraperi uyobora inzu yatunganyaga umuziki yitwa Ibisumizi Records, yafashe icyemezo cyo kuba ahagaritse iyi studio ahanini biturutse ku myitwarire mibi y’abakozi bayo, kuri ubu amezi abaye abiri itarafungura imiryango. Ni nyuma y’aho Producer T-Brown avuye muri iyi studio na Feezy wari usigayemo nawe ababyeyi bakamusubiza mu ishuri.
Iyi nzu niyo yatunganyirizwagamo byinshi mu bihangano by’abagize itsinda ry’abahanzi bazwi ku izina rya “Ibisumizi Label” ari bo Riderman ubwe, M Izzo na Queen Cha. Kuri ubu aba bahanzi basigaye bakorera ahantu banyuranye.
Aganira na IGIHE, Riderman yavuze ko ateganya ko iyi studio izongera igafungura imiryango mu minsi iri imbere. Yongeraho kandi ko mu gufungura imiryango bundi bushya kw’Ibisumizi, izaba ikorera ahandi hantu hatari aho yari isanzwe ikorera, mu Biryogo. Avuga kandi ko kuri iyi nshuro izaba ifite imikorere inoze kurusha iyo yari isanganywe ikazaba inafite ibikoresho byiza.
Yagize ati “Nk’uko mu gifaransa bajya bavuga ko ngo iyo umuntu ashaka gusimbuka rimwe na rimwe asubira inyuma gafata umurego akaza asimbuka neza, mu minsi iri imbere izaba yongeye yabonetse ifite ibindi bikoresho n’imikorere mishyashya.”
Riderman avuga ko kuri ubu we ibikorwa bye bya muzika ari kubikorera cyane muri Studio ye atunze mu rugo iwe yitwa “Inkuta z’i Yeriko”, ariko ko atari yo yahindutse Ibisumizi, ko ari inzu imufasha kurangiza ibikorwa bye bya muzika igihe icyo ari cyo cyose agiriye inganzo.
Yagize ati “Ntabwo nari nemeza neza ahantu studio Ibisumizi izimukira, ariko ntabwo bivuze ko nayimuriye muri studio yo mu rugo kuko guhera kera nari nsanzwe mfite studio yo mu rugo kuva mu 2010 muribuka ko hakorewe indirimbo nka nk’indirimbo “Igicaniro”. Ntaho bihuriye n’Ibisumizi kuko Ibisumizi ari studio y’ubucuruzi iri ahandi ariko buri gihe mba mfite studio yo mu rugo yo gukoreramo igihe ngize inganzo haba mu gitondo, haba nijoro, nabyuka nkumva ngize inganzo nkijiramo ngakora. Ku batekereza ko yaba yarimukiye mu rugo oya ntabwo ari byo, Studio yo mu rugo ni studio mfite nk’umuhanzi ushobora kuba ayifite mu rugo kugira ngo igihe cyose ashatse gukora abe ashobora kuba yakora nk’uko umukozi wo mu biro ashoboa kugira mudasobwa yo mu biro mu kazi akagira n’indi mu rugo mu gihe yaba afite akazi kenshi agafata ako kazi yari arimo akora mu biro akagashyira kuri Flash cyangwa se kuri Hard Disk yagera mu rugo agahita agakomeza; nanjye niko mbigenza nshobora kujya muri studio ngakora nataha nkagera mu rugo nkumva wenda mbuze ibitotsi cyangwa se ngize inganzo ngahita mvuga nti reka njye muri studio mpite nkomeza akazi kanjye.”
Yongeraho kandi ko kuba Studio Ibizumi itakiri gukora bidasobanuye ko na Label yahagaze.
Ati: “Label iba itandukanye na Studio, studio ishobora kuba itanabaho ariko Label iriho. Dushobora kwishyira hamwe n’abandi bahanzi tukaba twakora Label tudafite studio dufite ahandi hantu dukorera ibyo birashoboka.”
Riderman, umuyobozi w’Ibisumizi, aheruka gushyira hanze indirimbo nshya yise Urusaku rw’Amasasu ubu akaba ari gukora indi yitwa My Queen ateganya gushyira hanze, iyi ikaba irimo abahanzi bandi ari bo Urban Boyz hamwe na Kid Gaju.
Aheruka gusohora izindi zirimo “Umusirikare” yakoreye muri Studio F2K, naho M Izzo, umwe mu bahanzi bagize Label y’Ibisumizi we aheruka gushyira hanze indirimbo nshya yise “Kiradunditse” yakoranye na Jay Polly. Queen Cha, nawe wo muri iyi Label aheruka gushyira hanze indirimbo yise “Kizimya Moto” yaririmbanye na Safi Madiba.


















TANGA IGITEKEREZO