00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Fatuma w’imyaka 65 napfa atabonye Riderman bizamutera agahinda

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 4 June 2014 saa 09:32
Yasuwe :

Fatuma w’imyaka 65 y’amavuko, ni umufana ukomeye wa Riderman muri Rwamagana ndetse akaba yarahawe izina rya Mama Riderman. Yatangarije IGIHE ko naramuka apfuye atabonye uyu muraperi amaso ku maso ngo bizamutera agahinda. Fatuma uvuga ko yakunze Riderman kubera indirimbo ze nka Igicaniro, Amateka n’izindi, akivumbura ubuhanga bw’uyu muraperi yaramukundishije abana be bose akaba yarabasabye kujya bamugezaho indirimbo ze nshya, aho acururiza inyanya mu isoko rya Rwamagana ndetse n’abamuzi muri (…)

Fatuma w’imyaka 65 y’amavuko, ni umufana ukomeye wa Riderman muri Rwamagana ndetse akaba yarahawe izina rya Mama Riderman. Yatangarije IGIHE ko naramuka apfuye atabonye uyu muraperi amaso ku maso ngo bizamutera agahinda.

Ngo napfa atabonanye na Riderman amaso ku maso bizamutera agahinda

Fatuma uvuga ko yakunze Riderman kubera indirimbo ze nka Igicaniro, Amateka n’izindi, akivumbura ubuhanga bw’uyu muraperi yaramukundishije abana be bose akaba yarabasabye kujya bamugezaho indirimbo ze nshya, aho acururiza inyanya mu isoko rya Rwamagana ndetse n’abamuzi muri uyu mujyi bose, bamwita Mama Riderman.

Ati, “Mfite imyaka 65, hano i Rwamagana banyita Mama Riderman kuko ndamukunda cyane. Indirimbo ze ziramfasha cyane. Nkunda Riderman cyane, iyo wumvise amagambo aririmba wumva ko ari Ikinyarwanda nyacyo kigomba guhesha agaciro igihugu cyacu. Hari izindi ndirimbo afite nziza cyane. Ni umunyarwanda, Amateka ni indirimbo ye nakunze ntanazi ko ari we wayiririmbye, nza kubaririza nsanga ari iye.”

Fatuma w’imyaka 65 akunda umuziki, ariko by'umwihariko akunda ibihangano bya Riderman.

Fatuma yashimye uburyo Riderman yatekereje kuririmba Igicaniro kandi ari Ikinyarwanda gikomeye buri munyarwanda wese adashobora guhita asobanukirwa.

REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA FATUMA:

Ati, “Riderman namukunze cyane kubera ukuntu aririmba Igicaniro. Nk’uko yavuze ati ncigatiye igicaniro, twese twumve ko igicaniro ari ubunyarwanda dufite. Yanatwaye igikombe cya Guma Guma ndishima cyane. Iki Kinyarwanda kirakomeye ntabwo nari nzi ko yamenya icyo gisobanura.”

Bwa mbere abona Riderman mu gitaramo i Rwamagana, Fatuma yageneye uyu muraperi impano y’umwirongi gusa kubera ko bwari bwije ntiyabashije kwitegereza mu maso umuhanzi akunda. Icyo yifuza kuri Riderman kurusha ibindi ngo ni uko byibuze yazava ku isi bicaranye ,bakaganira amureba mu maso.

Ati, “Icyo nifuza mu buzima bwanjye, ni ukuzabona Ridermana amaso ku maso. Nk’uko banyita mama Riderman nzicarane n’umwana wanjye tuganire. Ndamutse mpfuye ntaramubona byazantera agahinda gakomeye kandi na we ntiyasigara yishimye. Sinamukundiye uko yambara cyangwa uko abyina, namukundiye ibihangano bye.”

Mu kiganiro na IGIHE tubaza Riderman icyo ateganyiriza uyu mukecuru wifuza kuzamubona, yavuze ko naramuka agiye gukorera igitaramo i Rwamagana azamushakisha bakaganira nk’uko abyifuza.

Riderman yashimishijwe cyane n'uburyo uyu mukecuru akunda ibihangano bye

Ati, “Birashimishije cyane kuba uwo mukecuru akinkunda. Njyewe nabonanye na we bwije cyane igihe yampaga umwirongi, numvaga byararangiriye aho ariko kuba akinzirikana nanjye sinzamwibagirwa. Ntakubeshye ndumva byazanyorohera kubonana na we ndamutse ngiye mu gitaramo i Rwamagana, tuba dufite gahunda nyinshi kuburyo kuba napanga kujya i Rwamagana nta kindi kinjyanye.”

Akomeza agira ati, “Urumva ni umukecuru ntabwo namugora ngo atege aze i Kigali kundeba. Nzashaka umwanya njyeyo, ineza yangiriye nzayimwitura tubonane nk’uko abyifuza.”

Isomo Riderman akuye kuri uyu mukecuru, ngo bimweretse ko ibyo akora ataruhira ubusa kandi bidakundwa n’urubyiruko gusa. Bimweretse ko mu ndirimbo akora agomba gukomeza kuririmba ibikora ku mitima ya bose.

Ati, “Binyereka ko umuziki nkora atari uw’urubyiruko gusa. Kera abantu bari bafite imyumvire ko injyana ya Hip hop ari iy’abana bato ariko siko bimeze. Gusa binyereka ko umuziki dukora tudakwiye kujya twandikira urubyiruko gusa ahubwo twajya tuzirikana no kwibanda ku butumwa bukomeye bufasha abantu bakuze”

VIDEO:Eliel Niyonzima

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages