00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Harabura iminsi mike ngo Riderman amurike album yise ‘Igikona’

Yanditswe na

Kate Katabarwa

Kuya 17 December 2013 saa 03:49
Yasuwe :

Kuwa 21 Ukuboza nibwo umuraperi Gatsinzi Emery uzwi kw’izina rya Riderman azamurika album ye ya gatanu yise ‘Igikona’ kuri stade ntoya i Remera, kuri uwo munsi kandi ngo azatangariza abafana be impamvu yatumye yita album ye Igikona.
Rider umaze imyaka igera ku 8 mu ruhando rwa muzika ni umwe mu bahanzi bakora injyana ya Hip Hop bamaze kwigaragaza neza ndetse akaba amaze no gutwara ibihembo byinshi dore ko ari nawe wegukanye intsinzi ya rimwe mu irushanwa ry’abahanzi ritegurwa na bralirwa (…)

Kuwa 21 Ukuboza nibwo umuraperi Gatsinzi Emery uzwi kw’izina rya Riderman azamurika album ye ya gatanu yise ‘Igikona’ kuri stade ntoya i Remera, kuri uwo munsi kandi ngo azatangariza abafana be impamvu yatumye yita album ye Igikona.

Rider umaze imyaka igera ku 8 mu ruhando rwa muzika ni umwe mu bahanzi bakora injyana ya Hip Hop bamaze kwigaragaza neza ndetse akaba amaze no gutwara ibihembo byinshi dore ko ari nawe wegukanye intsinzi ya rimwe mu irushanwa ry’abahanzi ritegurwa na bralirwa ‘Primus Guma Guma Super Star’ akaba avuga ko adateze na rimwe kuzacika intege ahubwo ko azajya ahora ageza ibyiza ku bakunzi be dore ko ngo nawe abakunda cyane.

Ni muri urwo rwego yabateguriye igitaramo mu mpera z’uyu mwaka cyo kumurika album ye yahisemo kwita Igikona ngo ku mpamvu azatangariza abafana mu ijoro ryo kuwa 21 Ukuboza aho azataramira abafana bigacika.

Umuraperi Riderman yiteguye kumurika album ye

Aganira na IGIHE, Riderman yavuze ko impamvu yahise mo gushyira album ye ahagaragara muri izi mpera z’umwaka , ari uko ngo hari zimwe mu ndirimbo yari atararangiza gukora zizaba zigize iyi album, ariko kandi ngo akunda guha album nshya abakunzi be mu mpera z’umwaka akenshi mu rwego rwo kubaha impano za bonane.

Muri icyo gitaramo Riderman azaterwa ingabo mu bitugu na King James, Fireman, Ama G The Black, Kamichi, Paccy, M Izzo, Jay Polly n’abandi ; Kwinjira ni 5,000 muri mu myanya y’icyubahiro ndetse na 2000 ahandi hose hasigaye.

Album ya gatanu ya Riderman igizwe n’indirimbo: Abanyabirori, Urusaku rw’amasasu, Igikona, Turacyakwibuka, Igisumizi, Dumburi, Glasses on, Umujura w’urukundo, Iyaba byashobokaga, Nzaba ntaha, Musirikare na Ubutabera bw’Uwiteka.

Riderman yatangiye kuririmba mu kwezi kwa Gicurasi 2006 yinjiye muri itsinda rya UTP soldiers yari igizwe n’inshuti ze arizo NEG G The General na MIM, yakoranye indirimbo 8 na UTP maze asohora indirimbo ku giti cye ya mbere muri 2007 yise ‘Turi muri Party’; gusa ntiyatinze muri iryo tsinda kuko yaje kuyivamo maze atangira gukora ku giti cye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages