00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ntatwaye iyi PGGSS III, nta butabera bwaba buri muri aya marushanwa – Riderman

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 22 July 2013 saa 09:18
Yasuwe :

Umuraperi Riderman yatangaje ko nataba uwa mbere ngo ahabwe miliyoni 24 mu irushanwa arimo rya Primus Guma Guma Super Star III nta butabera buzaba buririmo. Ibi Riderman yabitangaje nyuma y’igitaramo cyabereye kuri uyu wa Gatandatu i Rubavu.
Riderman yavuze ko mu bitaramo icumi byabaye asanga yaraje ku mwanya wa mbere mu gushimisha abafana inshuro esheshatu zose. Bityo akagira ati “Rwose ntegukanye iyi Primus Guma Guma nta butabera bwaba buri muri aya marushanwa”.
Mu kiganiro yagiranye (…)

Umuraperi Riderman yatangaje ko nataba uwa mbere ngo ahabwe miliyoni 24 mu irushanwa arimo rya Primus Guma Guma Super Star III nta butabera buzaba buririmo.

Ibi Riderman yabitangaje nyuma y’igitaramo cyabereye kuri uyu wa Gatandatu i Rubavu.

Riderman yavuze ko mu bitaramo icumi byabaye asanga yaraje ku mwanya wa mbere mu gushimisha abafana inshuro esheshatu zose. Bityo akagira ati “Rwose ntegukanye iyi Primus Guma Guma nta butabera bwaba buri muri aya marushanwa”.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE Riderman yavuze ko kuva aya marushanwa yatangira mu 2011, yakomeje kubwirwa ko ari we uza ku isonga mu gushimisha abafana ariko ntabe ari we wegukana umwanya wa mbere muri aya marushanwa.

Ati “Akenshi mba ndi uwa mbere cyangwa uwa kabiri mu gushimisha abafana ariko bikarangira Primus Guma Guma itashye mu maboko y’abandi bahanzi. Ngerageza gushyiramo imbaraga zanjye kugira ngo nshimishe abafana, impamvu ntayitwara nanjye ntabwo nayimenya”.

N’ubwo n’abandi bahanzi bavuga ko ari bo bakwiye kwegukana umwanya wa mbere muri iri rushanwa, hari bamwe muri bo bavuga ko basanga Riderman yarabahe intera igaragara ndetse ntibagire isoni zo kuvuga ko bamuha amahirwe yo kwegukana iki gihembo.

Mu marushanwa yabanje hagiye habaho ko abahanzi runaka bitoresha kurusha abandi bityo bakaba ari bo bakomeza kugera kure muri aya marushanwa, ariko uyu mwaka hashyizweho akanama nkemurampaka kakurikiranye uko ibitaramo byose bya LIVE byagenze ku buryo hizewe ko uzegukana umwanya wa mbere muri iri rushanwa azaba koko ari we ubikwiye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages