00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Riderman agiye guca agahigo mu bahanzi bo mu kigero cye

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 13 February 2015 saa 08:55
Yasuwe :

Umuraperi Riderman ari mu myiteguro yo kumurikira abafana be album ebyiri iya 6 n’iya 7 mbere y’uko uyu mwaka urangira akazahita aba umuhanzi wa mbere mu bo mu kigero cye uzaba uciye agahigo ko kumurika nyinshi.
Uyu mwaka nurangira Riderman ashyize hanze album ze ebyiri, iya gatandatu n’iya karindwi, azaba abaye umuhanzi wa mbere mu bo urungano rwe mu Rwanda umuritse album nyinshi. Kugeza ubu Tom Close ni we wari ku isonga mu bamuritse nyinshi aho aherutse gushyira hanze iya gatandatu. (…)

Umuraperi Riderman ari mu myiteguro yo kumurikira abafana be album ebyiri iya 6 n’iya 7 mbere y’uko uyu mwaka urangira akazahita aba umuhanzi wa mbere mu bo mu kigero cye uzaba uciye agahigo ko kumurika nyinshi.

Uyu mwaka nurangira Riderman ashyize hanze album ze ebyiri, iya gatandatu n’iya karindwi, azaba abaye umuhanzi wa mbere mu bo urungano rwe mu Rwanda umuritse album nyinshi. Kugeza ubu Tom Close ni we wari ku isonga mu bamuritse nyinshi aho aherutse gushyira hanze iya gatandatu.

Mu kiganiro na IGIHE, Riderman yavuze ko muri iyi minsi ahugiye mu mirimo yo gusoza indirimbo zizaba ziri kuri izi album zombi nyuma agatangira imyiteguro yo kuzishyira hanze icyarimwe. Uyu muraperi kandi ngo ari kwita cyane ku gutunganya amashusho y’izi ndirimbo ku buryo izi album zombi zizarangira zifite n’amashusho.

Yagize ati “Ubu ndi gufata amashusho ya zimwe mu ndirimbo zigize album ya karindwi, ndateganya kuzamurika album ya gatandatu n’iya karindwi. Nzazimurikira abafana banjye mbere y’uko umwaka urangira”.

Riderman ngo ntaramenya neza ukwezi n’amatariki izi album zizagira hanze ariko yizeza abafana be ko mbere y’uko uyu mwaka wa 2015 urangira azaba yakoze igitaramo cyo kuzimurika.

Album ya 6 ya Riderman yayise ‘Drame’ ikaba igizwe na zimwe mu ndirimbo nyinshi ziri mu ndimi z’amahanga, Icyongereza, Igifaransa, Ikirundi…naho iya 7 ayita ‘Ukuri’ ikaba izaba igizwe na nyinshi mu ndirimbo zo muri ‘Hip hop New School’ nk’uko Riderman yabitangaje.

Zimwe mu ndirimbo ziri kuri album ya karindwi zatangiye gusohoka, nyuma y’iyo yise ‘Umutekamutwe’ aherutse gushyira hanze, uyu muraperi arateganya gusohora iyitwa ‘Ntukazubare’ ndetse ikazasohokana n’amashusho ari gukorwa na Producer Mariva.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages