00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Riderman ahangayikishijwe no kuba bamwe mu bahanzi batangiye kwitoresha muri PGGSS III

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 5 August 2013 saa 08:35
Yasuwe :

Umuraperi Riderman aratangaza ko ahangayikishijwe no kuba hari bamwe mu bahanzi bahanganye nawe mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star III bari kujya mu duce dutandukanye kwitoresha.
Ibi yabitangarije Radio Isango, aho yavuze ko asanga ari we ukwiye kwegukana igihembo cy’umuhanzi ukunzwe, agendeye ku byo abafana berekanye mu bitaramo byo kuzenguruka igihugu byabaye.
Riderman anagaragaza ko ashobora kutacyegukana kubw’impungenge afite z’uko hari bamwe mu bahanzi avuga ko bakajije (…)

Umuraperi Riderman aratangaza ko ahangayikishijwe no kuba hari bamwe mu bahanzi bahanganye nawe mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star III bari kujya mu duce dutandukanye kwitoresha.

Ibi yabitangarije Radio Isango, aho yavuze ko asanga ari we ukwiye kwegukana igihembo cy’umuhanzi ukunzwe, agendeye ku byo abafana berekanye mu bitaramo byo kuzenguruka igihugu byabaye.

Riderman anagaragaza ko ashobora kutacyegukana kubw’impungenge afite z’uko hari bamwe mu bahanzi avuga ko bakajije umurego mu kwitoresha.

Riderman aririmba muri Serena Hotel (Photo: Faustin Nkurunziza)

Riderman, usanzwe umenyerewe ku izina ry’Igisumizi, avuga ko hari abafana be bagenda bamuhamagara bamubwira ko hari abahanzi bahanganye nawe baje mu duce batuyemo kugurira abantu za M2U (amafaranga ashyirwa muri telefone ngo ibashe guhamagara cyangwa kohereza ubutumwa) ngo babatore ku ngufu.

Yagize ati “Izo nkuru ndazumva, benshi barampamagara bakambwira ngo Riderman Kanaka arimo aratanga M2U, ngwino nawe uzitange”.

Bumwe mu butumwa bwatanzwe ku nkuru igira iti "Icyo “KATA” zivugwa muri Primus Guma Guma ari cyo", IGIHE duheruka kwandika, hari uwagize ati "Ibyo bintu nibyo, kuko ejo hashize nabonye abantu batanga ikarita 100frw, bakagutegeka gutora Knowles, ni mu nkambi ya Gihembe i Gicumbi. Muze gukora igenzura".

Uretse Kamichi na Senderi aherutse gutangaza ko nyuma yo kuva muri PGGSS III ashyigikiye uyu Riderman wigeze kumuririmba (Photo : Nkurunziza Faustin)
Mbere gato y'uko ava muri PGGSS III no kumunsi wo kuvanwamo, Kamichi aherutse gutangaza ko Riderman ari we muhanzi wabagaragarije ko akunzwe kurusha abandi mu Rwanda

Riderman avuga ko akurikije amahame agenderaho, ibyo we atabikora, ariko akavuga ko EAP na BRALIRWA bakwiye kubikurikiranira hafi ndetse bakabishyiriraho ingamba zikarishye zo kugira ngo bicike hato bitazatuma hatsinda Uwitoresheje kurusha abandi kandi hashakwaga ukunzwe kurusha abandi.

Aaron Nitunga, umwe mu bagize akanama nkemurampaka, aherutse gutangaza ko yatunguwe no kubona Christopher atarakomeje muri PGGSS III; ibi Riderman abishingiraho avuga ko hashobora kugaragara akarengane mu gutora na SMS

Agendeye ku magambo yatangajwe na Aaron Nitunga uheruka kuvuga ko yatunguwe n’uko bamwe mu bahanzi nka Christopher batakomeje, Riderman yavuze ko muri aya marushanwa ya PGGSS III hashobora kubamo akarengane.

Riderman yavuze ko mu nama abahanzi batanu basigaye mu irushanwa rya PGGSS III baheruka gukorana na EAP bagaragarijwe ko hari abahanzi bagaragayeho kwitora cyane.

Riderman yagize ati “Navuga yuko Jury (akanama nkemurampaka) nta kibazo yaba ifite ahubwo ikibazo cyaba kiri wenda mu bintu byo kohereza ubutumwa byabayeho wenda kubera ko nta mahame yagengaga umubare wa SMS ntarengwa telefone imwe igomba kohereza”.

Yongeraho ati “Boubou yavuze ko hari abahanzi bagiye bagira amajwi ugasanga wenda yatowe n’abantu batarenze ijana ariko afite amajwi wenda ibihumbi cumi na bingahe wakurikirana ugasanga telefone imwe muri izo ngizo yatoye amajwi ibihumbi umunani, indi yatoye amajwi ibihumbi bitatu ugasanga muri ya majwi mu by’ukuri yatowe n’abantu bakeya ahubwo bishobora kuba nk’ikimenyetso cyo kuba umuhanzi runaka yitoraga”.

Umva ikiganiro kirambuye cya Riderman:

Mu kiganiro na IGIHE, Mushyoma Joseph, umuyobozi wa EAP yasobanuye ko gukoresha uburyo bwo gutora kuri SMS ari mu rwego rwo kugira ngo habashe kumenyekana umuhanzi ukunzwe kurusha abandi. Yavuze ko ubu ari bwo buryo bwizewe kurusha ubundi kandi bworoshye basanze bashobora gukoresha.

Yavuze ko mu rwego rwo kurwanya kwitora ku bahanzi hashyizweho ingamba z’uko telefone imwe izajya yohereza ubutumwa inshuro imwe gusa mu cyumweru. Yavuze kandi ko umuhanzi wese yemerewe kwegera abafana be aho bari hose kugira ngo bamushyigikire, bagaragaze ko bamukunda bamutora.

Uyu uri i bumoso ni Mushyoma Joseph; avuga ko bafashe ingamba y'uko telefone imwe izajya itora inshuro imwe gusa mu cyumweru kugira ngo hacibwe kwitora

Umufana wese arashishikarizwa kurushaho gutora umuhanzi akunda kuko ari byo byonyine bizatuma hagaragara umuhanzi ukunzwe kurusha abandi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages