00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Riderman aramaganira kure iby’amarozi

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 16 July 2013 saa 04:33
Yasuwe :

Uburwayi bwa Riderman bwatumye hari bamwe mu bantu batangiye kuvuga ko yaba yararozwe, ariko kuri Riderman aravuga ko uburwayi bwe ntaho buhuriye n’amarozi.
Aganira na IGIHE, Riderman yavuze ko nawe amaze iminsi yumva abantu bavuga ko yaba yararozwe. Yagize ati “Nanjye natangiye kubyumva bavuga ko ngo naba nararozwe.”
Yongeraho ati “N’ejo kuri Radio barabimbajije, ariko njyewe ndi umukristu.”
Byavugwaga ko Riderman ashobora kuba yararozwe nyuma y’aho agaragariye mu bitaramo bibiri (…)

Uburwayi bwa Riderman bwatumye hari bamwe mu bantu batangiye kuvuga ko yaba yararozwe, ariko kuri Riderman aravuga ko uburwayi bwe ntaho buhuriye n’amarozi.

Aganira na IGIHE, Riderman yavuze ko nawe amaze iminsi yumva abantu bavuga ko yaba yararozwe. Yagize ati “Nanjye natangiye kubyumva bavuga ko ngo naba nararozwe.”

Yongeraho ati “N’ejo kuri Radio barabimbajije, ariko njyewe ndi umukristu.”
Byavugwaga ko Riderman ashobora kuba yararozwe nyuma y’aho agaragariye mu bitaramo bibiri biherutse adafite imbaraga nk’izo yari asanganywe. Riderman yakunze kuza ku isonga mu bahanzi bagiye bitwara neza mu gushimisha abafana, imwe mu mpamvu zituma bamwe bavuga iby’uko ashobora kuba yararozwe.

Riderman ari mu bahanzi bahabwa amahirwe n’abantu benshi [barimo n’abo barushanwa] ko bashobora kwegukana umwanya wa mbere mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star III.

Hashize igihe mu Rwanda havugwa ko mu muziki habamo amarozi kugira ngo abahanzi bakundwe cyangwa bamamare.

Kanda HANO urebe amafoto menshi y’uko igitaramo cya Musanze cyagenze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages