00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Riderman arwarije umukunzi we muri Faycal

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 28 May 2013 saa 08:41
Yasuwe :

Kuva kuri uyu wa mbere tariki ya 27 Gicurasi 2013, Asinah, umukobwa w’inshuti (girlfriend) y’umuraperi Riderman arwariye mu bitaro byitiriwe umwami Fayisali biri Kacyiru. Arwaye Typhoide.
Riderman aganira n’umunyamakuru wa IGIHE yamubwiye ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere Asinah yaje mu bitaro avuga ko yumva atamerewe neza nuko ahageze bahita bamwandikira ko agomba kugumamo akavurwa.
Kuri ubu Asinah afite serumu kandi ari gufata imiti. Riderman ni umwe mu bari kurwaza no kwitaho uyu (…)

Kuva kuri uyu wa mbere tariki ya 27 Gicurasi 2013, Asinah, umukobwa w’inshuti (girlfriend) y’umuraperi Riderman arwariye mu bitaro byitiriwe umwami Fayisali biri Kacyiru. Arwaye Typhoide.

Riderman aganira n’umunyamakuru wa IGIHE yamubwiye ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere Asinah yaje mu bitaro avuga ko yumva atamerewe neza nuko ahageze bahita bamwandikira ko agomba kugumamo akavurwa.

Kuri ubu Asinah afite serumu kandi ari gufata imiti. Riderman ni umwe mu bari kurwaza no kwitaho uyu mukobwa w’inshuti ye.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka byavuzwe ko Riderman yaba yari yatandukanye n’iyi nshuti ye ariko ahita yihutira kubinyomoza avuga ko bagikundana.

Uretse uyu mukobwa, utunganya amashusho Fayzo nawe yari amaze iminsi arwaye indwara ya typhoide mu bitaro bizwi ku izina ryo kwa Kanimba, gusa nawe kuri uyu wa Kabiri yasezerewe.

Ibindi byamamare byari byibasiwe n’uburwayi harimo Mico The Best, Nizzo wo muri Urban Boyz na Fireman uheruka kugira impanuka.

Asinah umukunzi wa Riderman urwariye mu bitaro byitiriwe Umwami Fayisali
Riderman na Asinah basangiye akabisi n'agahiye; aha bakatanaga umutsima mu kwizihiza isabukuru y'amavuko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages