00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Riderman muri Rap y’Igifaransa arihaniza abashaka kumukoma mu nkokora (Video)

Yanditswe na

Ibambe Jean Paul

Kuya 10 June 2014 saa 03:47
Yasuwe :

Riderman yagaragaye aririmba indirimbo nshya iri mu rurimi rw’Igifaransa. Iyi ndirimbo yayiririmbye bwa mbere mu mpera z’icyumweru gishize ubwo yari mu gitaramo cya Comedy Knights yayise Piquant.
Riderman yabwiye IGIHE ko muri iyi ndirimbo harimo ubutumwa yageneye abashaka kumuca intege mu muziki.
Yagize ati: “Ndirimbamo uburyo hari abantu bashaka kuntura hasi bagasanga ndi urusenda mu kanwa kabo, hari abashaka kunzitira mu mwuga wanjye abo nibo mbwira.”
Reba Riderman aririmba (…)

Reba Riderman aririmba ’Piquant’ hano

Riderman ntabwo yari amenyerewe mu ndirimbo ziri mu rurimi rw’Igifaransa. Yavuze ko ibi yabitewe n’abafana be bakomeje kumusaba kuririmba no mu ndimi z’amahanga.

Yagize ati: “Ni abafana banjye babinsabye kuko kuri album yanjye ya 5 hazaba hariho n’indirimbo ziri mu ndimi z’amahanga nk’Igifaransa n’Icyongereza.”

Iyi ndirimbo izajya hanze kuwa Kane tariki 12 Kamena 2014 mu buryo bw’amajwi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages