Ihuriro ry’abafana ba Riderman bibumbiye mu muryango bise RFC(Riderman Fan Club) bateguye urugendo rwo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Iki gikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside, Ibisumizi bizagikorera i Gikondo, bazagikora bafatanyije n’umuhanzi Riderman ari na we aba bafana bose bahuriyeho. N
k’uko IGIHE yabitangarijwe n’umuyobozi w’iri huriro, Shema Natete Brian, ngo we na bagenzi be mu mugambi bihaye uretse gufana Riderman, harimo kwita ku bababaye, gusurana hagati yabo, gukora ibikorwa by’urukundo bitandukanye cyane cyane ibiteza imbere igihugu.
Ni muri urwo rwego nk’Ibisumizi biri mu Rwanda, kuri iyi nshuro ya 20 u Rwanda rwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, bateguye urugendo rwo kuzirikana no guha icyubahiro inzirakarengane zishwe.
Shema Natete Brian ati, “RFC twateguye urugendo rwo kwibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Uru rugendo ruzabera i Gikondo, kuwa gatatu tariki ya 09 Mata, tuzahagurukira ku kibuga cya Mburabuturo munsi ya kaminuza ya CBE hahoze hitwa SFB. Nk’ibisumizi twese, tuzakora uru rugendo tuzirikana kandi duha icyubahiro abavandimwe bacu bishwe muri Jenoside , tuzanazirikana kandi intwari zose zitanze zigahagarika ubu bwicanyi ndengakamere. Urugendo ruzasorezwa aho bita kurya Gatanu tukazifatanya n’abandi banyarwanda mu biganiro bizaba biteganyijwe kuri uwo munsi.”
Mu izina ry’Ibisumizi byose, Brian na bagenzi be barasaba Abanyarwanda bose by’umwihariko abafana b’umuziki kwitabira no guha agaciro cyane ibi bihe bikomeye u Rwanda rwinjiyemo hibukwa ku nshuro ya 20 Abatutsi bazize Jenoside.
Ati, “Muri make dutegura iki gikorwa cyo kwibuka abacu bazize Jenoside, si ku nshuro ya mbere tubikoze nk’umuryango w’Ibisumizi ahubwo no mu myaka yatambutse kuva twihuriza hamwe hari ibindi bikorwa twagiye dukora kandi tunashishikariza abanyarwanda bose by’umwihariko abakunda umuziki kugira umutima wa kimuntu, bakumva ko ari inshingano za buri wese kwibuka . Muri uru rugendo tuzakora kuva ku isaha ya saa munani z’igicamunsi tuzaba turi hamwe nk’abafana ba Riderman gusa n’undi wese wumva bimuri ku mutima kuko si agahato azaze twifatanye.”
Ku ruhande rwa Riderman ari na we watumye iri huriro ry’abafana be rivuka, avuga ko ashyigikiye cyane igikorwa abafana be bateguye ndetse akaba agomba kuzifatanya nabo kuri uwo munsi anashishikariza buri munyarwanda wese cyane cyane urubyiruko kwimakaza umuco w’amahoro.
Riderman ati: “Ibi bikorwa ni byiza cyane kuko bishimangira intego twihaye nk’Ibisumizi yo gushyigikira ubupfura n’ubuhanzi. Tugomba gushyigikira ibyiza tukarwanya ibibi kandi ni inshingano zacu nk’urubyiruko twe Rwanda rw’ejo, kwimakaza umuco w’amahoro twigira ku byahise mu gutegura ejo hazaza heza h’u Rwanda n’isi muri rusange. Twubake isi izira ivangura iryo ari ryo ryose yaba iry’amoko, amadini, uruhu …, uko byagenda kose ngomba kuzaba ndi kumwe n’Ibisumizi.”


















TANGA IGITEKEREZO