Umuraperi Riderman yapfushije umwe mu bakozi be witwa Ntazinda, wari umumotari wamutwariraga moto.
Uyu mumotari yaguye mu mpanuka kuri iki Cyumweru tariki ya 29 Nzeri, mu bice bya Busambira ava mu Muhanga agana Kigali.
Uretse kuba afite inzu itunganya umuziki yitwa Ibisumizi Records, Riderman, wegukanye miliyoni 24 z’Amanyarwanda mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star III, asanzwe anafite moto enye zikora akazi ko gutwara abagenzi.
Mu kiganiro M Izzo, wungirije Riderman mu Bisumizi, yagiranye na IGIHE yagize ati “Ayo makuru niyo uwo mumotari yapfuye ejo mu mpanuka. Barabitubwiye duhita duhamagarayo batubwira ko ari byo yitabye Imana”.
Izzo avuga ko uyu mumotari yari inshuti magara y’abahanzi benshi, abatunganya indirimbo n’abanyamakuru biturutse ku kuba yarakunze guhura nabo mu gukorana na Riderman amutwarira moto.
Umwe mu bamotari yabwiye umunyamakuru wa IGIHE ko Riderman ategerejwe mu mihango yo gushyingura no gufata mu mugongo uyu muryango i Muhanga.
Riderman yari amaze icyumweru ari muri Afurika y’Epfo muri gahunda ze, akaba yagarutse kuri iki Cyumweru.



















TANGA IGITEKEREZO