Riderman yamaze kurekurwa nyuma yo gutabwa muri yombi na Polisi y’ u Rwanda nyuma y’impanuka yabereye i Kigali ahitwa Rwandex mu gitondo cyo kuri uyu wa 31 Nyakanga 2014 akekwaho kuba yayigizemo uruhare ubwo yagonganaga n’imodoka ya Coaster.
Amakuru IGIHE ikesha inshuti zibana na Riderman yemeza ko uyu muraperi yarekuwe mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Kane. Kugeza ubu uyu muraperi ameze neza ndetse n’abakomerekeye muri iyi mpanuka nabo bakomeje kwitabwaho.
Turacyagerageza kuvugana na Polisi y’u Rwanda kuri iri rekurwa rya Riderman ngo tumenye uko ikibazo cyarangiye.
Inkuru irambuye yavugaga kuri iyi mpanuka
Gatsinzi Emery benshi bazi nka Riderman yatawe muri yombi na Polisi y’ u Rwanda nyuma y’impanuka yabereye i Kigali ahitwa Rwandex mu gitondo cyo kuri uyu wa 31 Nyakanga 2014, impanuka yabaye bikavugwa ko nawe yabigizemo uruhare.
Hari amafoto ya Riderman agaragara mu modoka ya Polisi bakunze kwitwa Panda gari. Iyi modoka ikunze gutwara abafatiwe mu byaha bajyanwa kuri station za Polisi.
Umuvugizi wa Poli ishami rishinzwe umutekano mu Muhanda, Supt JMV Ndushabandi yabwiye IGIHE ko iyi mpanuka yatewe na Riderman ubwe washatse guhita ku modoka bari bakurikiranye yiruka, agiye kuyigonga arayihigamira ahita agonga indi modoka itwara abagenzi hakomereka abagera kuri barindwi.
Supt JMV Ndushabandi yabwiye IGIHE ko Riderman ubu afungiye kuri Station ya Polisi ya Kicukiro kubera ko impanuka yateje yakomerekeje umuntu urenze umwe.
Yagize ati: “Mu gitondo, mu gihe cya saa kumi n’imwe n’igice, yadepashije nabi agonga coaster babisikanaga, agiye kuyikwepa na none agonga minibus, hakomerekamo barindwi 3 bikabije bajyanwa kwa muganga, bakaba bavuga ko nta permi yari afite,…ubu we afungiye kuri Station ya Polisi Kicukiro kubera ko impanuka yateje yakomerekeyemo abantu barenze umwe.”
Bivugwa ko Riderman nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga yari afite. Supt JMV Ndushabandi we yabwiye umunyamakuru wa IGIHE ko nta byangombwa basanganye Riderman kuri ubu bari kugenzura niba koko abifite cyangwa atabifite.
Supt JMV Ndushabandi avuga ko Riderman ashobora guhanishwe igihano cy’igifungo kigera ku mezi abiri bitewe n’iyi mpanuka yateje igakomeretsa abantu bagera kuri 7.
Aha yagize ati: “Iyo ukomerekeje umuntu urenze umwe nk’uko biteganywa n’amategeko ahana y’ u Rwanda, ushobora gufungwa hejuru y’amezi abiri.”
Hari amakuru avuga ko Riderman yari yanyoye inzoga nyinshi ari nabyo byatumye iyi mpanuka iba bikanamuviramo gufungwa.
Amafoto yerekana ko imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes Benz ya Riderman yangiritse bikabije.
Riderman azwi nk’umwe mu baraperi bakomeye mu Rwanda, akaba ari nawe uheruka kwegukana igihembo cya PGGSS ku nshuro ya 3 aho yahembwe akayabo ka Miliyoni 24 z’amafaranga y’ u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO