00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Riderman yerekeje muri Afurika y’Epfo

Yanditswe na

Hamenya John Robert

Kuya 26 September 2013 saa 11:10
Yasuwe :

Umuraperi Riderman arabarizwa mu gihugu cya Afurika y’Epfo, aho avuga ko yagiye muri gahunda zitari iz’umuziki n’ubwo bifite aho bihuriye bwose.
Riderman yahagurutse i Kigali bucece mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 22 Nzeri akazagaruka ku Cyumweru tariki ya 29 Nzeri.
Aganira na IGIHE, Riderman yagize ati “Hararyoshye hameze neza, uretse ko hari akabeho”.
Yongeraho ati “Nagiye muri gahunda z’akazi zisanzwe ariko zifite aho zihuriye n’umuziki ariko ntabwo ari ibintu bikomeye ku buryo (…)

Umuraperi Riderman arabarizwa mu gihugu cya Afurika y’Epfo, aho avuga ko yagiye muri gahunda zitari iz’umuziki n’ubwo bifite aho bihuriye bwose.

Riderman yahagurutse i Kigali bucece mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 22 Nzeri akazagaruka ku Cyumweru tariki ya 29 Nzeri.

Aganira na IGIHE, Riderman yagize ati “Hararyoshye hameze neza, uretse ko hari akabeho”.

Riderman, umuhanzi ukunzwe kurusha abandi mu Rwanda

Yongeraho ati “Nagiye muri gahunda z’akazi zisanzwe ariko zifite aho zihuriye n’umuziki ariko ntabwo ari ibintu bikomeye ku buryo bigomba kujya ku mugaragaro cyane”.

IGIHE twamubajije niba nta muhanzi runaka ateganya kuba azakorana nawe indirimbo muri Afurika y’Epfo atubwira ko atari umuziki wamujyanyeyo ari izindi gahunda akomeza gushimangira ko zifite aho zihuriye n’umuziki.

Muri iyi minsi biravugwa ko Riderman, uherutse kwegukana miliyoni 24 z’Amanyarwanda, yaguze inzu nshya Rwarutabura. Gusa we aheruka kubwira IGIHE ko ataragura iyi nzu ahubwo ko abiteganya.

Riderman kandi amaze hafi icyumeru yarimutse ataba iwabo, ubu akaba yaragiye gukodesha Rwarutabura.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages