Umuraperi Riderman, uheruka kwegukana miliyoni 24 mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star III, yerekeje i Kampala muri Uganda gukorana indirimbo na Producer Washington.
Uyu muhanzi yahagurutse i Kigali ahagana mu ma saa munani z’ijoro ajyana n’imodoka ya Jaguar.
Aganira na IGIHE, M Izzo, wungirije Riderman mu Bisumizi yagize ati “Rider yagiye ejo muri Uganda muri gahunda zijyanye n’umuziki”.
Yongeraho ati “Yagiye muri gahunda yo gukora indirimbo, Washington yaramushakaga.”
Andi makuru agera kuri IGIHE avuga ko Riderman yagiye no kugura ibikoresho bimwe na bimwe bya studio ye Ibisumizi.
Riderman yari akubutse muri Afurika y’Epfo, muri gahunda ze ariko avuga ko zifite aho zihuriye n’umuziki.



















TANGA IGITEKEREZO