00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umukunzi wa Riderman, Asinah yahawe impamyabumenyi

Yanditswe na

Kalinda Brenda

Kuya 4 January 2014 saa 03:28
Yasuwe :

Asinah umukobwa ukundana n’umuraperi wo mu Rwanda witwa Riderman, ni umwe mu babashije kurangiza amasomo yabo y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu ishuri rikuru ry’Ubukerarugendo mu Rwanda RTI yahoze yitwa RTUC.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Mutarama 2014 nibwo bamwe mu banyeshuri bo muri Rwanda Tourism Institute (RTI) bahawe impamyabumenyi zabo, muri bo hakaba harimo Asinah uzwi cyane nk’umukunzi w’umuraperi Riderman nawe wahawe impamyabumenyi mu ishami ry’Imicungire y’ingendo (travel (…)

Asinah umukobwa ukundana n’umuraperi wo mu Rwanda witwa Riderman, ni umwe mu babashije kurangiza amasomo yabo y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu ishuri rikuru ry’Ubukerarugendo mu Rwanda RTI yahoze yitwa RTUC.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Mutarama 2014 nibwo bamwe mu banyeshuri bo muri Rwanda Tourism Institute (RTI) bahawe impamyabumenyi zabo, muri bo hakaba harimo Asinah uzwi cyane nk’umukunzi w’umuraperi Riderman nawe wahawe impamyabumenyi mu ishami ry’Imicungire y’ingendo (travel and tour management).

Byari ibyishimo bidasanzwe kuri Asinah, umuryango we ndetse n’incuti ze muri rusange dore ko ibirori byakomereje iwabo kicukiro aho yashimiraga buri wese wagize uruhare mu myigire ye anasangira n’incuti ze ibyishimo by’uwo munsi.

Asinah, umukobwa ukundana na Riderman

Ibirori byari byitabiriwe n’ingeri zose za bantu dore ko hagaragaye abana bato cyane bamubyiniye, Gatsinzi Emery uzwi cyane nka Riderman akaba n’umukunzi wa Asinah nawe yari yabukerey.

Mu ijambo rye Asinah ya gize ati: “mbere ya byose ndashimira Allah wanshoboje, ndashimira ababyeyi banjye bamfashije cyane kuva primary kugeza ubu ndetse sinakwibagirwa gushimira umukunzi wanjye Emery wamfashaga aho narinkeneye ubufasha muri kaminuza”.

Aganira na IGIHE yadutangarije ko ari umunsi ukomeye mu buzima bwe. Yagize ati: “abantu bari benshi nishimye cyane kandi Imana yabingejejeho Alhamduillah.”

Yakomeje atubwira ko yatunguwe no kubona abantu benshi bitabiriye ibirori bye. Ati: “sinabikekaga, ababyeyi banjye bishimye kandi nabo baramfashije mu rugendo kandi ruracyakomeza ntibirangiriye aha.”

Yashoje ashishikariza abakobwa bakiri bato kwigirira icyizere ndetse bagashyira ingufu mu byo bakora kugira ngo batere imbere.

Riderman mu magambo make yatangarije IGIHE yagize ati: “Am so proud of her, (mfite ishema kubera we) iriya ni intambwe nziza kandi ikomeye ateye, ndamwifuriza kugera ku birenze biriya kandi ndamukunda”.

Tubibutsa ko Riderman ndetse n’umukunzi we Asinah bari mu byamamare bikundana ndetse bakaba bamaranye igihe kitari bakaba banitegura kuzarushinga mu bihe biri imbere nk’uko bigeze kubitangaza.

Asinah n'umukunzi we Riderman
Riderman yifotoje ari kumwe na nyina w'umukunzi we Asinah nawe bari kumwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages