Mu cyumweru gishize, Riderman n’umuryango we bari mu gahinda ko kubura umwe mu bawugize umuryango.
Mu mihango yo gutangaza abahanzi 20 bazatoranywamo 10 bagomba guhatanira igihembo cya Primus Guma Guma Super Star, umuraperi Riderman yagaragaye yambaye agatambaro kagaragaza umuntu uri mu gahinda ko gupfusha.
IGIHE.com twaramwegereye adutangariza ko kugaragara yambaye kariya gatambaro kagaragaza umubabaro, ari uko yari avuye i Kibungo gushyingura Nyirarume witabye Imana ahita aca muri iriya mihango atabanje kujya mu rugo ngo ahindure, ati:"Twamukundaga kandi umuryango wacu utakaje umuntu w’intwari".
Yaboneyeho gusaba abakunzi be kumufasha mu rugamba rushya yongeye kujyamo rwo kwegukana Primus Guma Guma Super Star, ati:"Guhatanira igikombe nk’iki, unahanganye n’abahanzi bakomeye kuriya ni urugamba nk’izindi, nsabye abakunzi banjye kumba hafi n’Imana ikampa imigisha yayo”.


















TANGA IGITEKEREZO