00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Riderman yataramiye Abanyarwanda baba mu Buhinde

Yanditswe na

Elisée Mpirwa

Kuya 7 September 2012 saa 02:38
Yasuwe :

Itsinda ry’abanyeshuri b’Abanyarwanda biga mu Buhinde muri Leta ya Tamilnadu bishyize hamwe batumira umuhanzi Riderman aho ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane yahasesekaye maze akabataramira.
Mu kiganiro na IGIHE ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook, umwe mu bateguye uruzinduko rwa Riderman mu Buhinde yavuze ko bataramiye mu kabyiniro ko mu mujyi wa Bangalore.
Nyuma y’aho azanataramira ahazwi ku izina rya NALLA FARM HOUSE mu mujyi wa Pondicherry kuri uyu wa Gatanu
Akomeza avuga ko ngo iki (…)

Akomeza avuga ko ngo iki gitaramo cyari kitabiriwe n’abanyeshuri b’Abanyarwanda biga mu Buhinde baturutse muri Leta zitandukanye z’icyo gihugu ndetse n’abandi bakomeoka mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda basanzwe bazi uyu muhanzi.

Iri tsinda ryateguye iki gikorwa rivuga ko ryamutumiye mu rwego rwo guteza umuziki nyarwanda imbere ndese no kumara urukumbuzi abantu bamwe baba bamaze iminsi myinshi mu mahanga kandi bakunda abahanzi nyarwanda.

Muri ibi bitaramo, Riderman arifatanya n’abandi baririmbyi b’Abanyarwanda basanzwe biga muri icyo gihugu barimo Young Junior, Gitego, Thomson na Paulo.

Riderman akigera ku kibuga cy'indege
Abasore bateguye iki gikorwa bakira Riderman
Riderman mu gitaramo mu kabyiniro k'i Bangarole
Bawucetse karahava

Foto/ Sam Khan Faith

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages