00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Riderman yaserukiye u Rwanda muri Amerika nk’umuraperi

Yanditswe na

Richard IRAKOZE

Kuya 29 July 2012 saa 09:55
Yasuwe :

Kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Nyakanga 2012, saa mbiri z’ijoro umuhanzi Riderman yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika agiye mu nama nyunguranabitekerezo ihuza abahanzi bo mu njyana ya Hip Hop bo hirya no hino ku isi yitwa “Hip Hop and Physic Engagement”.
Uyu muhanzi yagiye ari mu bahanzi 20 baturutse muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, akazamarayo ibyumweru bitatu. Mbere yo kugenda, Riderman yasezeye kuri Se na Nyina bari bamuherekeje ku kibuga Mpuzamahanga cy’indege cy’i (…)

Kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Nyakanga 2012, saa mbiri z’ijoro umuhanzi Riderman yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika agiye mu nama nyunguranabitekerezo ihuza abahanzi bo mu njyana ya Hip Hop bo hirya no hino ku isi yitwa “Hip Hop and Physic Engagement”.

Uyu muhanzi yagiye ari mu bahanzi 20 baturutse muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, akazamarayo ibyumweru bitatu.

Mbere yo kugenda, Riderman yasezeye kuri Se na Nyina bari bamuherekeje ku kibuga Mpuzamahanga cy’indege cy’i Kanombe. Yabanje kandi gusezera ku mukunzi we Asina hamwe n’abo bakorana muri Studio ye yitwa Ibizumizi Records barimo umuhanzi TMS.

Riderman yari yambaye agapira kanditseho izina “Ibisumizi” mu gatuza kandi kariho ikirango cy’iyo Studio, yambaye ikoti ririmo imirongo inyuranamo ryiganjemo amabara y’umutuku n’umukara,n’akagofero kamufashe mu mutwe k’umweru, ipantaro y’ikoboyi y’umukara n’inkweto zo mu bwoko bwa Timberlands z’ikigina.

Yari yambaye kandi amataratara, umusaraba n’urundi runigi mu gatuza, isaha n’ibikomo byinshi ku ntoki byiganjemo ibyanditseho ijambo “Ibisumizi”.

Inshuti ze zivuga ko Riderman yahakanye agatsemba avuga ko adateze guhera muri Amerika nk’uko abahanzi The Ben na Meddy bagiye muri Amerika bitabiriye ibitaramo n’inama babigenje. Riderman ntiyigeze agira icyo atangaza niba ateganya kuzahurira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’abahanzi nyarwanda benshi babarizwayo barimo The Ben, Meddy, Emmy, K8 Kavuyo n’abandi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages