00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibaruwa Senderi yandikiye uruganda yateje impagarara

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 19 January 2015 saa 10:15
Yasuwe :

Eric Nzaramba wiyita Senderi International Hit Harvard , umunyadukoryo ukunda gusetsa abamuzi muri muzika nyarwanda yongeye gutanga urw’amenyo kubera ibaruwa yandikiye uruganda rwa AZAM mu Cyongereza hanyuma igakwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.
Ku mugoroba wo kuwa Gatanu tariki ya 16 Mutarama nibwo iyi baruwa yatangiye gusakazwa ku mbuga nkoranyambaga za Facebook na Twitter ndetse no kuri whatsApp.
Aho yagiye izengurutswa iherekejwe n’ibitekerezo byiganjemo guseka kw’abayibonye benshi (…)

Eric Nzaramba wiyita Senderi International Hit Harvard , umunyadukoryo ukunda gusetsa abamuzi muri muzika nyarwanda yongeye gutanga urw’amenyo kubera ibaruwa yandikiye uruganda rwa AZAM mu Cyongereza hanyuma igakwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.

Ku mugoroba wo kuwa Gatanu tariki ya 16 Mutarama nibwo iyi baruwa yatangiye gusakazwa ku mbuga nkoranyambaga za Facebook na Twitter ndetse no kuri whatsApp.

Aho yagiye izengurutswa iherekejwe n’ibitekerezo byiganjemo guseka kw’abayibonye benshi bagahuriza ku kunenga ireme ry’ikibonezamvugo y’Icyongereza uyu muhanzi yakoresheje ayandika, abandi bakanenga abaseka Senderi ngo kuko amashuri yize n’ibyo yanditse yagerageje bikomeye gusa hakaba n’ibitekerezo binenga ubuyobozi bw’uruganda rwa AZAM bwashyize ku karubanda ibaruwa y’uyu muhanzi.

Benshi mu babonye iyi baruwa ya Senderi izengurutswa kuri Faceboook na Twitter, baketse ko ari ibaruwa mpimbano yanditswe n’umuntu wari ugamije gusetsa Abanyarwanda.

Senderi wiyita Harvard

IGIHE yegereye Senderi imubaza niba koko iyi baruwa ari we wayandikiye AZAM ,atajijinganyije asubiza agira ati “Ibaruwa ni njye wayanditse mu Cyongereza cyanjye, mfata imodoka nyijyana ku ruganda rwa AZAM.”

Iyi baruwa ya Senderi ngo yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga biturutse ku mukobwa ukora muri AZAM yayihaye. Nta gushidikanya, Senderi yahamaije ko atari we wayishyize hanze ngo kuko atari kwemera kwiha amenyo y’abasetsi cyangwa ngo yemere ko amabanga ye ajya hanze.

Yagize ati “Ntabwo nakwandika ibaruwa ngo nindangiza nyereke Isi yose,. Iriya baruwa yagiye hanze iturutse muri AZAM kuko nayijyanye idasinye , ngezeyo nibwo nayisinye nyihereza umukobwa wo kuri reception”

AZAM yashenguye umutima wa Senderi

Senderi ahamya ko kuba yarandikiye ubuyobozi bw’uruganda, nyuma umwe mu bakozi barwo agafata ibaruwa akayereka abo itagenewe ngo abifatamo kumusenya , kumuca intege no kumwandagaza mu buryo bw’indengakamere.

Ngiyo ibaruwa Senderi yandikiye AZAM asaba inkunga

Ati “Baranyandagaje, sinumva uburyo umukozi wize yafata ibaruwa wandikiye uruganda akorera ngo narangiza ayereke Isi yose. Njye mfite agahinda gakomeye , uwabikoze azabihanirwa n’Imana kuko Imana ishumbusha ntaho yagiye. Biriya ni ukunca intege no kunyandagaza.”

Abari gukwena Senderi bamwumvisha ko Icyongereza yanditse cyuzuyemo ubuswa yabasubije agira ati “Ntabwo narakarira abanseka ngo nanditse nabi Icyongereza gusa bibuke ko ntagize amahirwe yo kwiga nkabo. Igihe bari ku ishuri nari ndi ku itabaro ndwanirira igihugu cyacu ngo kigire umudendezo, nyuma nibwo naje gushabika nihugura mu ndimi, bike namenye nibyo nanditse muri iriya baruwa. Abagira menyo nibaseke”

Akeneye gusabwa imbabazi binyuze aho yaherewe inkwenene

Senderi ushimangira ko yashegeshwe no kuba iyi baruwa ye yarashyizwe ku mbuga nka Facebook , Twitter ndetse igasakazwa mu bakoresha WhatsApp kandi atari bo yayandikiye, arifuza ko ubuyobozi bw’uruganda rwa AZAM buca bugufi bukamusaba imbabazi binyuze aho yandagarijwe agahabwa inkwenene nta ruhare yabigizemo.

Yagize ati “Nk’uko bafashe ibaruwa yanjye nabandikiye bakayinyuza kuri za Facebook bakantukisha, bagahindanya ibikorwa byanjye, nkeneye ko bansaba imbabazi babinyujije aho natukiwe. Nkibutsa umukobwa wayitanze ko ko Imana ihora ihoze”

Turacyagerageza gushaka uko twavugana n’ubuyobozi bw’uruganda ngo tumenye ukuri nyako k’uburyo iyi baruwa yavuye mu bubiko igasakara.

Icyo amategeko avuga ku byakorewe Senderi

Ingingo ya 285 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ku byaha bikorerwa ubutumwa mu nzira zitandukanye z‟itumanaho, ivuga ko umuntu wese ukoresha uburiganya, mu buryo ubwo ari bwo bwose, mu gufungura, kurigisa, gutinza, kuyobya amabaruwa cyangwa izindi nyandiko byageze iyo bijya cyangwa bitaragerayo, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe (1.000.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ibihano bivugwa mu gika cya mbere cy‟iyi ngingo ni byo bihanishwa igikorwa cyo gufata, kumviriza, kuyobya cyangwa gutangaza ubutumwa, bwoherejwe cyangwa bwakiriwe hakurikijwe inzira z‟itumanaho izo ari zo zose cyangwa gushyiraho ibyuma byagenewe kumviriza nta burenganzira butanzwe n‟urukiko cyangwa ubushinjacyaha.

Ibaruwa ya Mugeni Ines yakanyujijeho kuri Facebook na Twitter

Ibaruwa ya Senderi yagiye hanze ikurikiranye n’indi y’umukobwa witwa Mugeni Ines wiyamamarizaga kuba Miss Rwanda 2015 nyuma akandika asezera irushanwa.

Mugeni Ines wahatanye mu Majyaruguru nyuma agasezera na we yasekeje abantu kubera Icyongereza cye

Iyi baruwa ya Mugeni Ines nayo yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga Abanyarwanda bajora Icyongereza gikennye yakoreshejemo bashimangira ko bamwe mu basigaye biyamamariza kuba Nyampinga mu Rwanda bafite ubumenyi bukemangwa.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages