Nk’umwami w’udushya mu bahanzi nyarwanda, Senderi International Hit yakoze igitaramo cyo kumurika album ya kabiri i Musanze atungura abafana buri wese wabashije kwinjira ahabwa ifunguro rya Kinyarwanda ryiganjemo impungure, ibirayi n’ ibihaza bitetse mu cyungo.
Cyari igitaramo kiganjemo udushya no gushimisha abafana akoresheje uburyo bushoboka bwose haba mu kubahaza mu biribwa, ibinyobwa no kubaririmbira. Abaye umuhanzi wa mbere mu mateka y’u Rwanda ugaburira abafana mu gitaramo buri wese agataha afite ishimwe ku mutima.
Mbere y’iki gitaramo yise ‘Turi mu muvuduko’, Senderi yari arangaje imbere abatetsi ndetse ni nawe watangaga amafunguro ku bafana bageze bwa mbere muri Stade Ubworoherane aho yaririmbiye.
Buri mufana yahabwaga ifunguro rya Kinyarwanda yifuza akarenzaho ka Primus gafutse, abakiri bato na bo bagahabwa ibinyobwa bidasembuye kuko abatarageza imyaka y’ubukure batahabwaga inzoga.
Abafana ba Senderi bamaze kwijuta, bahise bahatwa umuziki kuva ahagana saa cyenda z’amanywa kugeza saa mbili z’ijoro. Yari aherekejwe n’abahanzi bagenzi be ,Two4Real, King James, Ama G The Black na Bruce Melody.
Nk’uko yari yarabisezeranyije abafana be, ubwo Senderi yageraga muri Stade Ubworoherane yasabye buri wese wabashije kuhagera kutagira icyo abura haba ifunguro cyangwa ibinyobwa bimufasha kuryoherwa n’umuziki. Ageze ku rubyiniro yakomezaga kwibutsa abafana ko buri wese agomba kunywa akarya ubundi akabona imbaraga zo gucika akadiho mu nda byifashe neza.
Amaze kumurika album ye, Senderi yasoje isezerano rye ku Banyamusanze ahemba umunyonzi witwaye neza kurusha abandi aho yamugeneye igare ndetse anatanga matola ebyiri ku bafana be batishoboye.
Mu kiganiro na IGIHE, Senderi usigaye wiyita Havard yavuze ko akoze ibi bikorwa mu rwego rwo kwitura abafana be muri aka gace ineza bamugiriye ndetse no kubaka ishyaka mu rubyiruko.
Yagize ati, “Impamvu yanteye gukora ibi ni ugufasha abafana banjye batishoboye, ndetse no kurema ishyaka ryiza mu rubyiruko”.
Iki gitramo cyari kiyobowe na MC Kate Gustave cyahumuje ahagana isaha ya saa mbili z’ijoro ndetse benshi mu bafana bataha ubona baseta ibirenge kuko batifuzaga ko birangira.
Nyuma ya Musanze, Senderi arateganya kujya mu Ruhango nabo akabashimira urukundo rukomeye bamugaragarije.
Album ‘Turi mu muvuduko’ yiyongereye kuri ‘Nsomyaho’ yamurikiye i Ngoma muri Gashyantare 2014 aho yagaburiye abafana imineke anatanga ibyo kunywa ku nkwakuzi zinjiye mbere muri Stade Cyasemakamba.



















TANGA IGITEKEREZO