00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu kumurika Album, Senderi yagaburiye imineke ibihumbi by’abafana

Yanditswe na

Jean Paul Ibambe

Kuya 23 February 2014 saa 06:19
Yasuwe :

Umuririmbyi Senderi Internatioanl Hit, mu gitaramo cyo kumurika album ye ‘Nsomyaho’ cyabereye mu Karere ka Ngoma, yakoze udushya twinshi aho yahurije hamwe imbaga itabarika akanabagaburira imineke.
Muri iki gitaramo cyatangiye ahagana saa munani z’amanywa, hagaragaye ubwitabire bunini bw’abantu b’ingeri zose babyinaga indirimbo z’uyu muhanzi.
Mu gihe kwinjira byasabaga kwiyandikisha muri Airtel Money, abantu baturutse imihanda yose yaba i Ngoma ndetse no mu turere tuhakikije, bagaragaje (…)

Umuririmbyi Senderi Internatioanl Hit, mu gitaramo cyo kumurika album ye ‘Nsomyaho’ cyabereye mu Karere ka Ngoma, yakoze udushya twinshi aho yahurije hamwe imbaga itabarika akanabagaburira imineke.

Senderi amurikira abafana be album "Nsomyaho"

Muri iki gitaramo cyatangiye ahagana saa munani z’amanywa, hagaragaye ubwitabire bunini bw’abantu b’ingeri zose babyinaga indirimbo z’uyu muhanzi.

Mu gihe kwinjira byasabaga kwiyandikisha muri Airtel Money, abantu baturutse imihanda yose yaba i Ngoma ndetse no mu turere tuhakikije, bagaragaje ubwitabire budasanzwe.

Mu kiganiro Umunyamakuru wa IGIHE yagiranye na Senderi, yatangaje ko hitabiriye abantu babarirwa hagati y’ibihumbi umunani na cumi na bibiri aramutse agenekereje.

Ati: “Njye nerekanye ko ndi Hit n’iwacu, ubusanzwe ngo nta muhanuzi uhanura iwabo, ariko njye nakoze amateka n’iwacu nakoze amateka. Haje abantu bari hagati y’ibihumbi 12 n’ibihumbi umunani.”

Mu bintu bidasanzwe byagaragaye muri iki gitaramo cya Eric Senderi, harimo imineke yagaburiwe abacyitabiriye, ni mu gihe kandi kwinjira muri iki gitaramo byari byorohejwe cyane.

Aha yagize ati: “Abantu bariye imineke, buri gace karimo igitoki kigenewe abafana banjye cyo kurya, barangiza bakanywa Primus ya Bralirwa ubundi bakiyandikisha kuri Airtel Money bakanahamagara.”

Mu bindi bintu bidasanzwe byabaye muri iki gitaramo, harimo n’umufana wamuhaye inka.

Senderi ati: “Umufana yangeneye inka, kubera ko yabonye umuhanzi ukomoka mu Gisaka ukora ibintu byiza nka biriya, nanjye byanejeje cyane.”

Senderi yakomeje avuga ko hari n’Abanyarwanda bahungutse bava Tanzania bamenye ko hari umuntu uvuka aho, nabo bagerageje kwitabira.

Abafana ba Senderi

Igitaramo cyo kumkurika album “Nsomyaho” cya Senderi cyabereye i Ngoma muri Stade Cyasemakamba, Senderi akaba avuga ko azakomeza kuzenguruka mu gihugu amurika iyi album.

Igitaramo cya Senderi i Ngoma cyatewe inkunga na Airtel ibinyujije muri Airtel Money na Bralirwa.

Senderi aririmbira i Ngoma. Hirya Jay Polly arareba uko abyitwaramo
Abantu bari benshi cyane.
Impande n'impande hari hataguwe imineke y'abafana ba Senderi
Abafana ba Senderi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages