00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nkombo: Batunguwe cyane no kubona Senderi imbona nkubone

Yanditswe na

Jean Claude Ntawitonda

Kuya 17 January 2014 saa 04:06
Yasuwe :

Abaturage batuye ikirwa cya Nkombo kigize umurege wa Nkombo mu karere ka Rusizi banejejwe no kwakira umuhanzi Eric Senderi International Hit kuko yabibukije indiribo bajyaga bumva ariko banyotewe cyane no kuzabona nyirazo.
Senderi yataramiye abaturage bo kuri iki kirwa ku munsi wo Gutangiza ubukangurambaga ku isuku wabaye ku wa 16 Mutarama 2014, umubare munini wivanze n’abakiri bato ndetse n’abasheshe akanguhe bose babyinaga uko buri wese yiyumva bavuga ko babitewe n’uko bagize amahirwe yo (…)

Abaturage batuye ikirwa cya Nkombo kigize umurege wa Nkombo mu karere ka Rusizi banejejwe no kwakira umuhanzi Eric Senderi International Hit kuko yabibukije indiribo bajyaga bumva ariko banyotewe cyane no kuzabona nyirazo.

Senderi yataramiye abaturage bo kuri iki kirwa ku munsi wo Gutangiza ubukangurambaga ku isuku wabaye ku wa 16 Mutarama 2014, umubare munini wivanze n’abakiri bato ndetse n’abasheshe akanguhe bose babyinaga uko buri wese yiyumva bavuga ko babitewe n’uko bagize amahirwe yo kubona uyu muhanzi kuko bamukunda cyane.

Ubusanzwe ngo bamwumvaga kuri Radiyo gusa

Umwe mu bakecuru bari bizihiwe cyane no kubona Senderi, yavuze ko ubusanzwe yamwumvaga muri radio agakunda injyana ye n’imiririmbire ariko none ngo akaba ashimishijwe cyane no kumwibonera amaso ku maso.

Yagize ati: “Ikinejeje si uko numvaga injyana, ahubwo nasabwe n’ibyishimo nyuma yo kwibonera uyu musore uririmba indirimbo nyinshi zihesha Umunyarwanda agaciro.”

Karegeya Jacques, umusore wiga mu ishuri rya Nkombo we yagize ati: “Senderi mukundira ko yisanga mu muryango uwo ari wo wose. Nsanzwe nzi Senderi mu ndirimbo nka Nta Cash n’izindi, ariko namushimiye uburo yageze ku kirwa agahita akusanya urubyiruko akatwibwira.”

Senderi we avuga ko yanejejwe n’uburyo yakiriwe ahantu yari ageze bwa mbere akaba nk’usanzwe ahagera ndetse akanasanga ibihangano bye bizwi cyane kurusha uko yabikekaga.

Senderi yagize ati: “Nshobora kuba ari jye muhanzi wa mbere ugeze kuri kiriya kirwa ariko byantunguye gusanga abana n’abakuru bose bazi indirimbo zanjye. Byampaye icyizere ko ibihangano byanjye bifite ingufu kandi ababyumva banyurwa baba banzi cyangwa batanzi.”

Ibyishimo byari byose ku banye-Nkombo b'ingeri zose
Senderi International Hit yashimishije cyane Abanye-Nkombo mu muhango wo gutangiza ubukangurambaga ku Isuku
Abaturage ba Nkombo bo ntibifuzaga ko Senderi yabareka agataha aho bakunze kwita mu Rwanda

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages