Niba hari umuhanzi wanditsweho akanavugwaho ibintu byinshi mu itangazamakuru mu gihe cy’irushanwa rya PGGSS4, ni Senderi. Ariko se, byari ukubera ubuhanga yagaragaje mu kuririmba cyangwa ryari ikinamico n’ibintu bidasanzwe yakoreraga ku rubyiniro? Kwitiranya irushanwa ryo kuririmba n’irushanwa ry’ikinamico no gushimisha abantu nibyo bikoze kuri Senderi International Hit.
Iturufu y’indirimbo z’amakipe yasunitse Senderi
Senderi uri muri PGGSS ku nshuro ye ya kabiri, azwi mu ndirimbo nyinshi ziganjemo iz’ubukangurambaga, kimwe mu bintu yifashishije mu kwerekana ko afite abafana benshi banazi indirimbo ze, harimo kuririmba indirimbo z’amakipe akunzwe mu gihugu APR FC na Rayon Sport, buri yose yayiririmbaga bitewe n’aho ageze.
Umuhanzi ushyira ingufu mu gusetsa abafana kurusha uko aririmba.
Mu kwerekana ibi Reka dutange ingero z’ibintu Senderi yakoze mu bitaramo bya PGGSS4 byose:
Rugikubita i Rusizi, Senderi yagiye ku rubyiniro abanza kwinjira mu gisanduka bakonjesherezamo inzoga. Abamubonye bose bati ahooo! Ubwo aba arabafatishije ndetse batangira kurangamira icyo azakora ubutaha.
Mu gitaramo cyakurikiyeho i Nyamagabe, Senderi nanone yashyize ingufu mu kwambara yisanisha n’abantu runaka. Nibwo yambaraga nk’abafundi kuva hasi kugera hejuru. Nyamara mu kuririmba nta kintu kidasanzwe yakora.
I Huye ubwo igitaramo cya Play Back cyaberaga kuri Stade ya Kaminuza, Senderi yari yadodesheje ikanzu yambarwa n’abarangije Kaminuza, aha ngo yariho yisanisha n’intiti za kaminuza zitari ibitiritiri.
Ageze mu Ruhango kuko haba ifu y’ubugari, Senderi yambaye nk’abatetsi ndetse aza no gukura ishati benshi baramurangamira.
Ahandi yambaye ibintu bitangaje akavugwaho byinshi ni i Ngoma yambaye nk’abanyonzi kubera ubugabo agasabwa gukinga isume imbere he, i Gicumbi yagiye ku rubyiniro yikoreye igitebo cy’ibijumba, n’ i Nyagatare yari yateze amahembe nk’inka.
Aha hose, Senderi yaravuzwe cyane atari uko yagaragaje ubuhanga bwihariye mu kuririmba, ahubwo kubera ko yagaragaje imbaraga mu gukora udushya n’ibintu bitavugwaho rumwe.
Mu kuririmba Live, Senderi yabaye nk’ugabanyije udushya ahubwo yita ku miririmbire n’abamubyinira. Aha ni naho yabaye nk’ugabanyije umurego ndetse bamwe bamukubita inshuro ku buryo bugaragara aza kongera kwigaragaza i Musanze ubwo nabwo yari yazanye abantu bisanishije n’ingagi ku rubyiniro.
Ku rundi ruhande, umunsi hazaba hashakishwa umuhanzi w’umuhanga mu kwamamaza, ntibazarenge kuri Senderi kuko hari byinshi yagiye akora bikerekana ko ari umuhanga muri ibi bintu.
Kuba ari umuhanzi wita cyane mu gutegura urubyiniro, kwambara bidasanzwe ariko hakaba hari abamurusha ijwi no kuririmba neza, bishobora kuba aribyo bitumye Hit ataba Hit nubwo yari yarafashe intego ya Hit ni Hit.
Abahanziu babashije gukomeza mu kindi cyiciro ni Jay Polly, Dream Boys na Bruce Melodie


















TANGA IGITEKEREZO