00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Senderi agiye gukandagira abapfobya umuziki we binyuze muri Tayo

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 30 March 2015 saa 01:12
Yasuwe :

Senderi International Hit Harvard 3D usigaye wiyita Tuff Hit ahamya ko yatangiye gusekerwa n’amahirwe azamugeza ku iterambere yifuza mu muziki we, by’umwihariko ngo ubumwe afitanye n’Umunya-Nigeria Tayo abubonamo ikiraro kizamwambutsa imipaka.

Mbere gato y’uko Tayo wari umaze iminsi mu Rwanda asubira muri Nigeria, yagiranye ikiganiro na Senderi ndetse amwemerera ko bashobora kuzagira imishinga bahuriramo cyangwa akamufasha kuba yagira ibyo azategura muri Nigeria.

Mu kiganiro na IGIHE, Senderi yavuze ko amasaha abiri yamaranye na Tayo mbere y’uko asubira muri Nigeria ngo yamubereye ibuye yubakiyeho umusingi w’iterambere rye.

Abajijwe ukuntu yahuye na Tayo ndetse n’ibyo baganiriye, Senderi yagize ati “Tayo yageze mu Rwanda yifuza guhura n’abantu bakunzwe. Bamubwiye ko uwitwa Senderi ari we muhanzi ukunzwe mu Rwanda. Barampamagaye bambwira ko Tayo anshaka, ku bw’amahirwe nanjye nari nsanzwe nkunda uyu musore kuko ni we nafanaga muri Big Brother”

Yungamo ati “Naganiriye na we amasaha agera kuri abiri mbere y’uko asubira muri Nigeria, uriya musore ni umuhanga. Kwicarana na we numvaga bisa nko kwicara muri Kaminuza ya Harvard, namukuyemo ubumenyi bukomeye. Ikindi gikomeye ni uko yanyemereye ubufatanye, yatwaye numero yanjye ndetse nanjye mfite iye ubu turavugana ibintu bimeze neza.”

Inyungu ikomeye Senderi azavana muri Tayo ngo ni imishinga azamufashamo gukorera muri Nigeria mu rwego rwo kwagura umuziki we ndetse ngo n’ibindi uyu Munya-Nigeria azakorera mu Rwanda azafatanya na Senderi.

Senderi na Tayo ngo bafitanye imishinga

Ati “Afite gahunda yo kugaruka mu Rwanda kuhakorera imishinga kandi yambwiye ko azankenera cyane. Ikindi, nanjye hari ibyo twavuganyeho azamfasha mu muziki muri Nigeria, muri make nzamwungukiraho byinshi. Ngiye gukandagira abampfobya binyuze muri Tayo kandi nzabigeraho”

Mu kiganiro na IGIHE, Tayo yavuze ko mu byo yishimiye kurusha ibindi mu Rwanda harimo uburyo Abanyarwanda babanye, isuku mu Mujyi wa Kigali, abakobwa beza ndetse ngo yatunguwe n’iterambere yasanze mu gihugu.

Yagize ati “Nakunze u Rwanda, ni igihugu cyiza. Abanyarwanda ni beza, ndumva narahishimiye cyane. Mu byo nishimiye harimo isuku, n’igihugu gifite iterambere. Ikindi nasanze ari ukuri, Abanyarwandakazi ni beza”

Akintayo Faniran benshi bita Tayo ni umuhanzi w’umunyamideli wahagarariye Nigeria muri Big Brother Africa ya 9. Yavuyemo yegukanye umwanya wa kabiri nyuma ya Idris Sultan, Umunya-Tanzania wegukanye igikombe.

Tayo yasigaranye numero ya Senderi
Tayo asezera kuri Senderi
Mu minsi mike ishize, Tayo yaguze imodoka ihenze yo mu bwoko bwa Range Rover
Tayo yasigiye Kidum amadorali 1,000

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages